Iki gikorwa cyabereye ku muhanda witiriwe Caporal Bruno Méaux, ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, aho hatanzwe icyubahiro ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
By’umwihariko, hatanzwe icyubahiro ku musirikare Caporal Bruno Méaux, wishwe ku itariki ya 7 Mata 1994, hamwe n’abandi basirikare icyenda b’Ababiligi bishwe bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Umujyi wa Tournai, Marie-Christine Marghem, yashimangiye ko kwibuka atari ukurondora amateka gusa, ahubwo ari no kugaragaza ukuri kw’ibyabaye, kwemejwe n’urukiko mpuzamahanga binyuze mu manza zitandukanye.
Yagize ati “Kwibuka ni igikorwa cy’ukuri n’ubutabera. Ni ugufatanya n’abandi mu rugamba rwo kurwanya ivangura n’amacakubiri...Bituma tunagaruka ku mateka atarabaye meza mu gihe twari mu bukoroni mu Rwanda, bivuze ko dufite amateka duhuriyeho."
Kayirangwa Claire uhagarariye Ibuka, yibukije ko kwibuka atari ukwibuka gusa, ahubwo ari ugusigasira ukuri no kukugeza ku bakiri bato.
Ati “Kwibuka si ugushaka impuhwe cyangwa kwihorera, ni inshingano y’ukuri n’ubutabera. Tugomba kurwanya abapfobya Jenoside, kuko kwibagirwa bitera kongera ibyabaye.”
Gakuba Ernest, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB-Rugari), yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari isomo rikomeye ku Isi yose.
Yagize ati “Iminsi ijana y’ubwicanyi, yerekanye uburyo Isi yananiwe gutabara. Ariko abasirikare b’Inkotanyi, barayihagaritse, batabara aho amagambo yari yananiwe.”
Yibukije kandi ko bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagicumbikiwe mu bihugu by’u Burayi, harimo u Bufaransa n’u Bubiligi, asaba ko hakorwa ibishoboka bagakurikiranwa. Yibukije kandi urubyiruko ko rufite inshingano zo gusigasira amateka no gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Perezida w’Abanyarwanda bo mu mijyi ya Mons na Tournai, Turagara Arnold, yavuze ko nubwo hari abakoze Jenoside bakidegembya, u Rwanda rwubakiye ku bushake n’ubutwari bw’abarokotse n’abahagaritse Jenoside, rutubakiye ku mfashanyo z’amahanga.
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cvaranzwe no gushyira indabo ku nzibutso ebyiri, harimo iy’Abatutsi bazize Jenoside n’iya Caporal Bruno Méaux.
Lyamukuru Félicité yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside, ariko kandi ubu akaba ariho nk’umubyeyi w’abana bane, avuga ko bishoboka kwiyubaka nyuma y’ibikomere bikomeye. Habayeho n’umwanya w’indirimbo zo kwibuka n’umuhanzi Suzanne Nyiranyamibwa.
Amwe mu mafoto yaranze gushyira indabo ku nzibutso ebyiri, harimo iy’Abatutsi bazize Jenoside n’iya Caporal Bruno Méaux













































Amwe mu mafoto yaranze umugoroba wo kwibuka



























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!