Ibyo byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye muri Tchad.
Ni igikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tchad, cyitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Tchad, abahagarariye Leta ya Tchad, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Nkurikiyingona François yavuze ko ibibazo byo guhembera urwango bikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) atari ikintu cyo gukerensa kuko bamwe mu babikora ari abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ati “Abakoze Jenoside bahungiye muri RDC mu 1994 bakomeje kubiba urwango, cyane cyane bagamije kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo. Uyu munsi harumvikana amagambo y’urwango, imvugo zibasira kandi zambura abantu ubumuntu, ndetse n’impuruza zihamagarira ubwicanyi. Ibyo bisa n’ibyatangiye kumvikana mbere ya 1994 mu Rwanda.”
Nkurikiyingona yavuze ko icyo ari ikimenyetso mpuruza gikwiye gutuma Umuryango Mpuzamahanga uhagurukira icyo kibazo kuko ingaruka zacyo zitagera ku Rwanda gusa.
Ati “Ntabwo uyu munsi Isi yakomeza kwirengagiza amagambo y’urwango akomeza kubibwa kuko ingaruka zayo ari mbi cyane. Iki si ikibazo cy’u Rwanda gusa ni ikibazo gihangayikishije Isi muri rusange, kandi gikeneye gukemurwa vuba mu bufatanye ku rwego mpuzamahanga.”
Muri icyo gikorwa Tchad yari ihagarariwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim Adam Mahamat wavuze ko icyo gihugu cyifatanyije n’u Rwanda.
Ati “Leta n’abaturage ba Tchad bifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Twunamiye inzirakarengane zavukijwe ubuzima. Turakomeza kandi abasigaranye inkovu batewe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje avuga ko “Inkiko Gacaca zagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere no kongera gusana umuryango nyarwanda wari warasenyutse. U Rwanda ni isomo ry’icyizere n’ubutwari ku Isi yose. Ni Igihugu cyize kubabarira ariko nticyibagirwa ibyabaye.”
Kalinda Viateur uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Tchad, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka, ahubwo ari umugambi wateguwe igihe habibwa amacakubiri kandi ushyigikiwe na Leta, ariko ashima ubutwari bw’abayirokotse.
Ati “Imvugo ya ntibizongere ukundi ntigomba kuba interuro isanzwe ahubwo ni umuhigo dukwiye twese guhigura. Nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze mu bubabare budasanzwe, bahisemo kubaho, kubabarira, no kongera kubaka Igihugu cyunze ubumwe.”
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Tchad, Dr Batalingaya François Xavier yashimangiye akamaro ko kwibuka ndetse avuga ko amahoro atizana, ahubwo yubakwa kandi agasigasirwa binyuze mu kuri, ubutabera no guha agaciro buri muntu.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!