Tchad: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babwiwe urwango Abatutsi bahuye narwo kuva mu 1959

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 22 Mata 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Tchad ufatanyije n’Ibiro bihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Abibumbye, bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi babwirwa uko batotejwe kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye muri Hôtel Radisson Blu i N’Djamena mu murwa mukuru wa Tchad.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Stephen Tull wari uhagarariye Loni muri Tchad, Alice Ndekezi wari uwahagarariye ambasaderi w’u Rwanda muri Tchad ufite icyicaro muri Congo Brazzaville, Zaina Nyiramatama wari uhagarariye AU, Thomas Munyuzangabo wahagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Tchad n’abandi.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka cyitabirwa n’abantu barenga 200 barimo abanyacyubahiro bagera kuri 50 bari mu nzego nkuru za Tchad, ba mbasaderi, abahagarariye imiryango igize Loni n’indi miryango mpuzamahanga ikorera miri Tchad, urubyiruko n’abandi.

Tubane Chance watanze ubuhamya yavuze ku nzira yanyuzemo kuva akiri umwana akaza kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi akaba afite icyizere kitajegajega.

Yagize ati “Uyu munsi ubuzima bwasimbuye urupfu, ibibazo nabyo byasimbuwe n’ibisubizo kandi byose biri mu gihugu gishya gikataje kandi gifite iterambere rirambye.”

Mu ijambo rye, Zaina Nyiramatama yagaragaje uburyo ubuyobozi bwakurikiye ubwigenge bw’u Rwanda bwo mu 1962 butabaye ubw’Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Kuva mu 1959 izo Leta zakomeje gushimangira ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye ku buyobozi na politiki y’ivangura nko mu burezi, mu mitangire y’imirimo ya Leta, kubaka ingabo z’igihugu n’iz’umutekano, mu itangazamakuru n’ibindi byose byabaga bigamije kurwanya Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Abatutsi bagiye batotezwa ndetse bahatirwa guhunga no guhera mu buhungiro, abenshi bicwa kuva 1959, 1963, 1973, no kuva 1990 kugeza muri 1994 mu gihe bakorerwaga Jenoside yahitanye abarenga milioni imwe, barimo n’Abahutu b’abanyapolitiki banze kwifatanya n’abakoraga Jenoside.”

Leta ya Tchad yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 bigiye muri gahunda zayo izajya ikora.

Ni ubwa mbere kandi muri Tchad imiryango ya Loni na AU, yari yishyize hamwe mu gufasha Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ubwo hacanwaga urumuri rw'icyizere
Uyu muhango kandi witabiriwe n'abakiri bato babwirwa amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside
Uyu muhango wanitabiriwe n'abahagarariye Loni na AU muri Tchad
Wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka
Zaina Nyiramatama yagaragaje uko Abatutsi batotejwe kuva mu 1959 kugeza ubwo bicwaga muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza