Tanzania: Amb. Gen. Karamba yifatanyije n’umuryango wa Nyerere kunamira umukobwa wabo witabye Imana

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 Mutarama 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Charles Karamba, yifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere mu guherekeza umukobwa wabo Rosemary Nyerere witabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Rosemary Nyerere, bucura mu muryango wa Julius Nyerere, yamenyekanye ku wa 1 Mutarama 2021. Nyakwigendera wavutse mu 1961, yaguye mu Mujyi wa Dar es salaam.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Charles Karamba, yasuye uyu muryango mu gace ka Msasani i Dar es Salaam, yifatanya na wo mu guherekeza umwana wa Julius Nyerere.

Muri uwo muhango, Amb. Gen. Charles Karamba, yari kumwe n’abagize umuryango wa nyakwigendera, abahagarariye Guverinoma ya Tanzania mu gikorwa cyo gufata mu mugongo umuryango wa Perezida Nyerere n’abaturage ba Tanzania muri rusange.

Mu butumwa yanditse mu cyagenewe ubutumwa bwo kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera Perezida Nyerere, Amb. Gen. Karamba mu izina rya Leta y’ u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kwifatanya muri ibi byago n’abaturage ba Tanzania muri rusange, abagezaho n’ubutumwa bwoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, kuri mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Prof. Palamagamba Kabudi.

U Rwanda rufitanye umubano mwiza na Tanzania, ushingiye ku bwubahane. Perezida Nyerere yahawe umudali w’ishimwe watanzwe na Perezida Kagame ndetse icyo gihe umugore we n’abana be ni bo bawakiriye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Charles Karamba, yifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere mu guherekeza umukobwa wabo Rosemary Nyerere witabye Imana
Yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .