00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 April 2025 saa 05:35
Yasuwe :

Umuryango Ibuka–Suède, Abanyarwada baba muri icyo gihugu n’inshuti zabo, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu mujyi wa Stockholm, bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kwibuka kandi byitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Suède, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Igikorwa cyo Kwibuka muri Suède cyaranzwe n’ibiganiro n’amashusho agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’urugendo abarokotse ndetse n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo. Hanatanzwe ubuhamya bw ’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi gahunda, Umuyobozi w’ Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abututsi mu 1994, Ibuka-Suède, Madame Josine Kanamugire, yavuze ko Kwibuka muri uyu mwaka byuzuyemo intimba n’amarangamutima.

Ati “Bidatewe n’uko twibuka abacu twabuze n’ibyo twanyuzemo gusa, ahubwo bitewe n’imyitwarire n’imyunvire Umuryango Mpuzamahanga wagaragaje yo gushyira amananiza mu bikorwa byo Kwibuka, ndetse bamwe bashaka kugoreka amateka bitwaje intwaro ya politiki.”

Mu butumwa yageneye abagize umuryango mpuzamahanga, Kanamugire yagize ati “Ntihakwiye kubaho gushidikanya cyangwa gutinda gufata ibyemezo bishingiye ku mpamvu za politike, mu kwemera no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi myumvire, yasubije abarokotse mu gihe cyo mu 1994 igihe Isi yose yacecetse, ikarebera abatutsi bicwa nta we ubavugira, mbese ni nko kuvuga ngo ububabare bwanyu ntibufite agaciro.”

Kanamugire yakomeje kandi yihanganisha anakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati “Muri abahamya bazima, muri abatangabuhamya bakiriho, ubwanyu muri ubuhamya. Muri abanditsi b’amateka yacu, kandi ubutwari bwanyu ni bwo butuma amateka y’abacu n’ayacu akomeza kubaho.”

Yasabye kandi Abanyarwanda bose n’abandi bifatanyije na bo mu gikorwa cyo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorew Abatutsi, gushyira hamwe bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya ipfobya ndetse no guharanira ko amateka atagorekwa.

Bushayija Eugene, umwe mu bageze mu gihugu cya Suède mbere y’abandi Banywarwanda akaba yaranayoboye Umuryango Nyarwanda muri icyo gihugu, na we yagaragaje mu buryo burambuye uruhare rw’Abakoloni mu guteranya Abanyarwanda no kubavangura, anavuga ku ruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga mu gutererana Abanyarwanda.

Ati “Imyitwarire y’ibihugu bimwe by’amahanga ntiyigeze ihinduka, bikagera n’aho ibyo bihugu bishaka gutegeka uko tubaho, bijyana n’agashinyaguro ko kutwumvisha ko dukwiye gushyira iruhande umutekano wacu, tugakora ibyo bo bashaka…Ibihugu by’amahanga bimwe nta somo byakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland, Dr. Diane Gashumba, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , agaruka ku bikomere bidakira Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye igihugu.

Yagarutse ku kwinangira kw’ibihugu by’amahanga bimwe na bimwe, bitewe n’ipfunwe ry’ibyo bakoreye u Rwanda, cyangwa kuba akaga k’Abanyarwanda, gafatwa nk’ikintu gito kuri bimwe muri ibyo bihugu. Yagarutse ku mateka y’igihugu, yibutsa ko ribara uwariraye, kandi ko nta wundi Abanyarwanda bakwiye gutegaho umutekano no kwiyubaka, uretse bo ubwabo.

Yashimiye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo baje kwifatanya n’ u Rwanda mu kwibuka, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Yasabye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko baba muri Suède kutibagirwa amateka yabo , kuyigisha abo babana, kurwanya abayagoreka, no gukomera ku bumwe bwabo.

Ambasaderi Dr. Diane Gashumba yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima n’ubuyobozi bw’igihugu budahungabanywa n’abateranira u Rwanda, bugahora bushyize imbere ubumwe n’ibyiza ku Banyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Suède bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuryango Ibuka–Suède, Abanyarwada baba muri icyo gihugu n’inshuti zabo, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda bahuriye muri iki gikorwa cyo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Mata 2025
Abitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka basobanuriwe amateka y'u Rwanda
Ambasaderi Dr. Diane Gashumba, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rutuye muri Suède na rwo rwitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .