Evariste Vuguziga, Bienvenu Kaboba Ndayambaje na Simeon Rukundo, bose bafite imyaka 27, muri Kanama uyu mwaka basoje amasomo y’icyiciro cya Masters muri porogaramu ya Smart Manufacturing mu ishuri rya Kaminuza ya NTU ibijyanye n’ubuhanga mu by’isanzure no gukanika imashini.
Uko ari batatu, bagize itsinda ry’abanyeshuri 10 batsindiye buruse zo kwiga muri Kaminuza ya NTU, ku bw’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kaminuza.
Aya masezerano ni umusaruro w’urugendo Perezida Kagame yagiriye muri Singapore muri Nzeri 2022. Icyo gihe yahaye abanyeshuri biga muri NTU ikiganiro kizwi nka Majulah Lecture anaganira na bo ku ngingo zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!