00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusingiza arizihiza imyaka 28 yo kwibohora yishimira kongera kugira iwabo heza

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 July 2022 saa 06:39
Yasuwe :

Imyaka 28 ari nayo u Rwanda rumaze rwibohoye, Rusingiza Rose yishimira ko agiye kuyizihiza afatanya n’abandi kurwubaka nyuma y’igihe atuye mu Bubiligi nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rusingiza yiciwe umuryango we, inshuti n’abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo Jenoside yamugizeho ingaruka, yiyemeje kurenga guheranwa n’agahinda, agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye bigerwaho n’abanyarwanda batuye, bakorera mu mahanga, IGIHE yaganiriye na Rose Rusingiza, agaruka ku nzira yo kurokoka kwe n’uburyo yongeye gutekana nyuma y’uko ingabo za RPA zibohoye u Rwanda.

Rusingiza aya mateka y’akaga gakomeye asangiye na benshi barokotse, yayaboneye aho yari atuye n’umuryango we, aho bari barubatse i Remera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Gisimenti.

Yavuze ko yamaze igihe kinini yarahungabanye atifuza kugaruka mu Rwanda kuko atari yakakiriye ibyamubayeho.

Ati “Muri make ni nk’aho namaze imyaka 20 narapfuye mpagaze. Hari igihe abantu bajyaga bambwira bati mu Rwanda urahagera ugasanga ibintu byarahindutse, abantu barubaka, abandi baratera imbere mu buryo butandukanye, ariko rero iyo mu mutwe bitameze neza ibyo byose bakubwira byinjirira mu gutwi kumwe bigasohkera mu kundi.”

Rusingiza yavuze ko we yatekerezaga u Rwanda hakaza ishusho y’ibihe byo muri Jenoside yakorewe Abatutsi aribyo yababariyemo.

Ati “Nigeze gusubirayo muri 2000, mbona nifuje kwigarukira aho nari ndi mu Bubiligi, ariko nyuma narihanganye kuko mu mutwe sinari meze neza. Hari n’igihe nifuzaga kwipfira nibaza impamvu narokotse. Nyuma rero naje kongera gushaka umugabo, mbyara n’umwana w’umukobwa, ntangira kugira imbaraga zo kugaruka mu Rwanda nje mu biruhuko, uko mpaje nkabona harahindutse habaye heza cyane, urukundo rw’igihugu cyanjye ruragaruka.”

Mu mwaka wa 2017, nibwo Rusingiza yafashe icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda.

Ati “Muri 2017 nibwo nanjye nafashe icyemezo cyo kubaka, mbiganira n’umugabo wanjye arabyishimira. Umushinga tuwiga neza bitangira 2018 noneho tubigeraho rwose, ariko muri 2020 hazamo Covid 19, ariko ntibyaduca intege. Ndashima cyane Inama Perezida Kagame yagiye aduha cyane muri Rwanda Day nizo zankanguye cyane.”

Yavuze ko ijambo rya Perezida Kagame ryamukanguye ari aho yagize ati “Aho muri hose u Rwanda ni urwanyu, abato mwige muminuze, mukore imishinga mu gihugu cyanyu n’ibindi.”

Rusingiza yavuze ko gushyira hoteli i Remera, bifite imvano kuko ari agace k’amateka kuri we.

Ati “Ni ahantu hafite amateka kuhubaka ni bintu bifite icyo bivuze ku muryango wacu kuko niho narongorewe, niho nabyariye umwana wanjye w’imfura, nawe utarabashije kubaho igihe kirekire, yiciwe mu Bubiligi. Ariko kandi mfite abandi bana ndera nabo ni abanjye. Umukobwa wanjye rero namuzanye hano ngo abone iwabo, na we azakomeze uyu mushinga, kandi iwanjye hakomeze hagire izina.”

Rose Appart Hotel ifite serivisi ni nk’izo muri hoteli, hari amacumbi, restaurant n’ibindi byose umuntu yakenera, kandi ikaba ari hafi y’ikibuga cy’indege no mu gace karimo ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Rusingiza yavuze ko ikimushimisha ari uburyo yabashije guhanga umurimo, agaha abandi akazi nkuko Perezida Kagame ahora abishishikariza Abanyarwanda.

Ati “Mu 1994 nari umwana nk’aba bakora hano mu biro, iyo ninjiye nkabona nabasha guha abakiri bato akazi, numva nanjye binshimishije. Perezida yatubwiye kwihangira imirimo, ndavuga ngo reka nanjye nihangire umurimo. Nta nganda mfite ariko gato mfite nshobora kuzaha abantu akazi.”

Ushaka kumenya byinshi kuri iyi hotel wasura urubuga roseaparthotel.rw

Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Rose Rusingiza wujuje ‘Rose Appart hotel’ i Remera mu mujyi wa Kigali

Rose Rusingiza yishimira ko mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 28 rwibohoye, yabashije kuzuza hoteli nziza aho yakuriye
Rose Appart Hotel igaragara neza no mu masaha y'umugoroba
Rose Appart Hotel yubatse ahantu uba witegeye Remera yose
Rose Appart Hotel ifite ibyangombwa nkenerwa
Televiziyo ni kimwe mu bikoresho biba biri mu byumba bya Rose Appart Hotel
Igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli Rusingiza yakigize mu 2017
Rusingiza yishimira ko yabashije gukora igikorwa kizaha n'abandi akazi cyane cyane urubyiruko
Ibikoresho bya Rose Appart Hotel ni ibigezweho
Uwacumbitse muri Rose Appart Hotel ahabwa serivisi zose za hoteli harimo na restaurant
Ibyumba bya Rose Appart Hotel birisanzuye
Rose Appart Hotel ifite ibyumba bihagije
Rose Appart Hotel ni umusaruro w'igitekerezo Rusingiza yagize akiyemeza gushora imari mu gihugu cye
Iyi hoteli ifite ibyumba bigezweho kandi byiza
Rose Appart Hotel ifite serivisi zose zitangwa n'amahoteli kandi mu gace gatuje i Remera
Rose Appart Hotel iherereye ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali
Iyi hoteli imaze igihe gito itangiye gukorera mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .