Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Varsovie muri Pologne. Ni ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba n’abiga muri Pologne; inshuti zabo ndetse n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye muri iki gihugu barimo Amb. Pawel Czerwiński, Umujyanama wa Perezida wa Pologne; Intumwa ya Papa, Arikiyepiskopi, Salvatore Pennacchio na Padiri Stanislaw Urbaniak wagizwe Umurinzi w’Igihango mu 2015 kubera uruhare rwe mu kurokora Abatutsi mu Ruhango.
Ambasaderi Prof Shyaka yasangije abitabiriye iki gikorwa amateka ya Jenoside n’ubukana yakoranywe.
Yifashishije ingero z’ibyabaye ku wa 12 Gicurasi mu 1994, agaragaza ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Nyabisindu muri Gitarama no mu Bisesero mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Ati “Muri Gitarama kimwe no mu bindi bice by’u Rwanda, Abatutsi bahungiye mu nsengero batekereza ko bari buhakirire. Kuri uyu munsi mu myaka 28 ishize, Abatutsi 120 biciwe mu rusengero rwa ADEPR Nyabisindu aho bari bahungiye. Abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu, baratotezwa kugezwa bishwe. Turabibuka.’’
Yongeyeho ko ku wa 12 Gicurasi ari bwo mu Bisesero abicanyi biraye mu Batutsi bageragezaga kwirwanaho ariko imbaraga zikaza kubashirana bakicwamo benshi ku munsi wakurikiyeho kuko nta butabazi bari bafite.
Ati “Ingabo za FPR zari zikirwana n’ingabo zakoze Jenosise mu Burasirazuba no mu Majyepfo, zitaragera mu Burengerazuba bw’igihugu. Icyo gihe Isi yarareberaga.’’
Ambasaderi Prof Shyaka yavuze ko Abanyarwanda bibuka, bakanunamira Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside, hagamijwe guharanira ko babona ubutabera kandi na Jenoside ntizongere ukundi.
Yakomeje ati “Jenoside ni icyaha cy’indengakamere kandi gifite ingaruka zikomeye cyane. Ibihugu byose bikwiye kwita no gukorana mu gushyiraho ingamba zifasha mu kwirinda kugwirwa n’ubwo bwicanyi.
“Ni n’ingenzi kurwanya urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu guharanira kubaka amahoro arambye.’’
Abanyarwanda baba muri Pologne bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe havugwa abagerageza guhunga ubutabera mu bihugu by’amahanga.
Ubushinjacyaha bwashyizeho itsinda rishinzwe gutegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babituyemo bafatwa. Kuva mu 2007 kugeza mu mwaka ushize, bwari bumaze kohereza impapuro 1146 mu bihugu 33 byo muri Afurika n’ahandi.
Yavuze ko hari abarenga 1000 bidegembya mu mahanga. Ati “Turahamagarira ubufatanye bw’umuryango mpuzamahanga no kumva inshingano zo gushyira iherezo ku muco wo kudahana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’
Umujyanama wa Perezida wa Pologne, Amb. Pawel Czerwiński, yavuze ko buri wese afite inshingano zo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside no kurwanya abayirwanya.
Ati “Ni ingenzi guhangana n’abahakana Jenoside. Dufite umuco wo guhakana no gupfobya. Mu gihe kwibuka byarangira, byazagorana kurinda ikiremwamuntu kudahura n’ibyo cyanyuzemo.’’
Yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye gukorana mu kwirinda imvururu imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Igikorwa cyo kwibuka muri Pologne cyatangijwe hacanwa Urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’icyizere cy’ahazaza ndetse banasangijwe umuvugo ukubiyemo ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka.
Ku wa 7 Mata 2022, ni bwo u Rwanda rwatangije Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yahariwe kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu mezi atatu.





































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!