Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Pologne, cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2022.
Ambasaderi Pawel Czerwinski yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wibutsa ibindi bikorwa bibi byabaye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi n’uburyo Isi yose yababaye, ikiyemeza ko ibikorwa by’ubugome nka jenoside bitazongera kubaho ku Isi, ariko ikaza kuba no mu Rwanda.
Ati “Byarabaye ariko inshingano zacu uyu munsi ni ukwibuka duha agaciro abahitanywe na Jenoside n’abagizweho ingaruka n’aya makuba kandi tugomba gukura isomo mu byabaye.”
Yavuze ko ari ingenzi kurwanya ihakana ry’ibyaha nk’ibi kubera ko haba kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, ku yo muri Combodge, muri Bosnie no mu Rwanda, usanga abahakana mbere na mbere bavuga ko nta cyabaye, ubundi bakavuga ko atari Jenoside.
Yakomeje agira ati “Dufite umuco nk’uwo wo guhakana kandi ni ngombwa kubirwanya kubera ko kwibuka nibihagarara, kurwanya ko ibintu nk’ibyo byongera kubaho ntibizaba bifite icyo bishingiyeho.”
Indi ngingo ikomeye Amb. Pawel yagarutseho ni uko umuryango mpuzamahanga ugomba gukorera hamwe hagafatwa ingamba zikumira ihohotera haba muri politiki z’imbere mu bihugu cyangwa mu butwererane mpuzamahanga.
Buri wese ngo agomba kubigiramo uruhare mu guharanira ko ihohotera ritaba uburyo bwo gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.
Yanavuze ko hagomba gushyirwaho uburyo ibyaha bikozwe na buri gihugu cyangwa buri munyapolitiki mu gice icyo ari cyo cyose cy’Isi bitinze cyangwa bitebutse yabiryozwa kubera ko ari bwo buryo bwiza bwo kurinda ko bitazongera kubaho.
Ati “Icyaha ntikigomba kureka guhanwa, ni yo mpamvu Pologne yafashije inkiko mpuzamahanga mu gukurikirana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibyabaye birababaje ariko tugomba no kureba imbere.”
Yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu iterambere ry’ubukungu, uburezi n’uburyo rutanga umusanzu ukomeye muri politiki mpuzamahanga no kubungabunga amahoro ku Isi.
Mu rwego rwo kwagura imibanire hagati ya Pologne n’u Rwanda, biteganyijwe ko hazafungurwa Ambasade y’iki gihugu i Kigali, bikazagira uruhare runini mu kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bigira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu bindi bihugu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!