00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne: Amb Prof. Shyaka yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere umugore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Werurwe 2023 saa 08:31
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore , Ambasade y’u Rwanda muri Polonye ifatanyije n’Itsinda ry’ Inteko ishinga Amategeko y’icyo gihugu rigamije gutsura ubucuti hagati y’ibihugu byombi, bateguye ikiganiro ku buringanire bw’abagore n’abagabo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yasangije Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu inzira u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere uburinganire, ubu rukaba ruza mu bihugu bya mbere ku isi muri uru rwego.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, ubwo isi yifatanyaga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Amb Prof Shyaka yatanze ikiganiro mu Nteko ishinga amategeko ya Pologne.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abadepite, abasenateri, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu banyeshuri biga muri icyo gihugu.

Cyagarutse ku nsanganyamatsiko yo “kwihutisha kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa ku isi n’amasomo y’u Rwanda mu buringanire.”

Ambasaderi Prof Shyaka Anastase yabwiye abitabiriye iki kiganiro uko Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zo guteza imbere umugore, yaba mu bukungu, imiyoborere, uburezi n’ibindi.

Yagaragaje ko Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku buryo ubu abagore benshi bari mu nzego nkuru za Leta zifata ibyemezo, haba muri Guverinoma n‘Inteko ishinga amategeko.

Uretse mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bakataje mu rwego rw’abikorera mu nzego zitandukanye.

Amb Prof Shyaka yagaragaje ko nk’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo, kuko baheruka kugera kuri 61,25% mu gihe ku rwego rw’isi bangana na 26,4%.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri biga muri Pologne, mu masomo y’ubumenyingiro, ikoranabuhanga n’ubuganga.

U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane ubw’umwana w’umukobwa, ndetse imibare igaragaza ko abakobwa biga muri Kaminuza mu Rwanda ubu ari 45% naho abahungu bakaba 55%.

Abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare, mbere yafatwaga nk’agenewe basaza babo b’abahungu.

Visi Perezida wa Sena ya Pologne, Gabriela Morawska Stanecka, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare ndetse n’ubushake ishyira muri gahunda yo guteza imbere ihame ryuburinganire. Yashimangiye ko amasomo y u Rwanda yaba umusemburo wo kwihutisha uburinganire ku Isi.

Barbara Bielicka atanga igitekerezo muri iki kiganiro cyabereye mu Nteko ishinga amategeko ya Pologne
Visi Perezida wa Sena ya Pologne, Gabriela Morawska Stanecka, yashimye Guverinoma y'u Rwanda ku ntambwe yateye mu guteza imbere umugore
Urugero rw'u Rwanda rwo guteza imbere abagore, rwagaragajwe nk'umusingi mu kubaka uburinganire ku Isi
Amb. Shyaka n’abanyeshuri bitabiriye ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .