Imurikagurisha ry’uyu mwaka ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku wa 22 Gashyantare 2025. Rizarangira ku wa 2 Werurwe 2025.
Iri murikagurisha riba rigamije kumurika ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB).
Hari kandi Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa ndetse n’abahagarariye ibigo birenga 28 bikora ibijyanye no gucuruza no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 61, ubwo riheruka mu 2024 ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 600.
Mu bigo byamaze kuhagera byaturutse mu Rwanda higanjemo ibihinga bikanatunganya ibikomoka ku gihingwa cya kawa birimo Hobe Coffee Company Ltd, Ino Coffee Series, Coopac Ltd, Rwanda Farmers Coffee Company Ltd, Mahembe Coffee, Rixu Coffee.
Hari kandi Agrismat, Kinazi Cassava Plant, Tropi Wanda Ltd, Effective M&N, ABCD Great Life Ltd, Best in Rwanda na 3N Farms.
Amafoto yerekana kuri Stand y’u Rwanda n’andi y’ibihugu bitandukanye:









































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!