Ntaho ku Isi abakoze Jenoside bakwiye kugira ubuhungiro bw’ibyo bakoze-Amb. Nkulikiyinka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Kamena 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse ari uko ubuyobozi bubi bwamaze imyaka myinshi bukwiza ivangura no guheza abana b’u Rwanda.

Yavuze ko ubuyobozi bubi bwahinduye Abatutsi abanzi b’igihugu bukabyigisha hose kandi bigafata, ikaba ari yo mpamvu jenoside yashobotse kuko yabanje gutegurwa igihe kirekire.

Amb. Nkulikiyinka yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro muri Suède witabiriwe n’abayobozi, abahagarariye ibihugu byabo muri Finland, Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo.

Ambasaderi Nkulikiyinka, yashimiye abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko iki gihugu gikomeje gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka cyane ko kiri bimwe mu bihugu byagejeje imbere y’Ubutabera abakekwagaho gukora Jenoside.

Ati “Ntaho ku Isi abakoze Jenoside bakwiye kugira ubuhungiro bw’ibyo bakoze”.

Yakomeje avuga ko “U Rwanda rwiyubatse, rufite ubuyobozi bwiza bwaciye ivangura mu Banyarwanda ubu bakaba ari umuryango umwe”.

Ashimangira kandi ko abifuriza u Rwanda gusubira aho rwavuye cyangwa abakeka ko bishoboka cyangwa abarwifuriza inabi batazabigeraho.

Josee Butera watanze ubuhamya, yavuze uko yatotejwe ubwo yatangiraga amashuri makuru aho yari yagiye kwiga i Bugesera, agaragaza uburyo Abatutsi baburabujwe kuva na mbere ya Jenoside. Akomeza atanga ubuhamya uko bahungiye i Gahanga ku kiliziya hamwe n’ababyeyi be kuko bari batuye hafi yaho, abandi batutsi bahungaga bakagenda bahabasanga baza kugera mu bihumbi n’ibihumbi. Ku italiki ya 10 Mata 1994, Interahamwe n’abaturage bari baturanye baza kubica.

Ati “Mu buryo bubabaje ntanabasha gusubiramo ababyeyi banjye n’abandi bari bahungiye aho bose barabishe turokoka turi mbarwa”.

Avuga ko kugeza n’uyu munsi yibuka amajwi mu gihe aba bose bicwaga, ay’ababyeyi bahamagaraga abana babo, abana bahamagara ababyeyi babo, hari n’abahisemo kuririmba indirimbo z’Imana, babica baziririmba.

Akomeza avuga ko uko bari 11 bari barokotse aho nubwo bamwe baje kwicwa nyuma. Butera asoza ashimira Inkotanyi na Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside ati ‘iyo ataba kwitanga kwabo ngo baturokore, uyu munsi ntago mba mpagaze aha’.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, wari uhagarariye Finland, yavuze ko u Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye cyane rwanyuzemo rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igitangaza.

Ashima ko ubu ruri mu bihugu bya mbere byihuta mu iterambere rukaba rwaba urugero kuri benshi. Asoza ashimira Ambasade y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo Kwibuka muri Finland.

Iki gikorwa cyabereye Helsinkik ku wa Gatanu, 14 Kamena kuri Oodi Helsinki Central Library.

Amb. Nkulikiyinka yavuze ko nta gihugu gikwiye guha ubuhungiro abakoze Jenoside ngo bihishe ubutabera
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, wari uhagarariye Finland, Mikkola
Josee Butera yatanze ubuhamya avuga uko interahamwe zabasanze aho bari bihishe i Gahanga zikica abantu hakarokoka abatarenga 10
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wari wateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza