Yabigarutseho ku wa 7 Mata 2025, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Singapore bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Nubwo hari ibimenyetso by’uko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside, nk’uko byatangajwe muri Mata 2024 n’intumwa yihariye ya Loni ku bijyanye no gukumira Jenoside, umuryango mpuzamahanga ukomeje kubirebera ntacyo ukora.”
Yibukije ko ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo bufitanye isano n’ikibazo cy’impunzi cyo mu 1994, ubwo guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside hamwe n’indi mitwe bafatanyije, bashoreraga ku ngufu imbaga y’abaturage bakabajyana muri iki gihugu cyahoze cyitwa Zaire.
Yongeyeho ko nyuma yo kwiyunga, iyi mitwe yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ukorana bya hafi n’ingabo za Leta y’iki gihugu n’indi mitwe mu bikorwa by’ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.
Ati “Aho guhana abakora ibi byaha mu Burasirazuba bwa Congo, igihugu cyacu cyafatiwe ibihano gishinjwa gukumira ko habaho Jenoside. Igiteye inkeke kurushaho, itangazamakuru ubusanzwe rifite inshingano zo kuvugira abatabasha kwivugira, ntacyo rikora ngo ryamaganire kure ibi bintu.”
Ambasaderi Uwihanganye yibukije ko hakiri abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside basaga ibihumbi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi bakidegembya, ashimangira ko ubufatanye bw’amahanga ari ingenzi mu kubata muri yombi kugira ngo abarokotse babone ubutabera.
Yaboneyeho kandi gushima ibihugu byaciriye imanza abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibyabohereje mu Rwanda kuburanishwa, asaba n’abatarabikora kubikora.
Iki gikorwa cyo Kwibuka cyitabiriye n’abasaga 250 barimo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Singapore, cyanaranzwe n’ikiganiro cyagarutse ku budaherwana bw’Abanyarwanda n’akamaro ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwe mu bacyitabiriye, Leslie Isaro Sheja w’imyaka 17, yavuze ko nk’umwana ukomoka ku babyeyi barokotse Jenoside, akora uko ashoboye ngo abane n’urungano rwe, atitaye mu mateka y’imiryango baturukamo.
Ati “Igihugu cyacu cyatwigishije indangagaciro y’ubudaheranwa, urukundo no kubana mu mahoro, kugira ngo twirinde ko amateka mabi twaciyemo yakwisubira. Nemera ko umuntu atagirwa uwo ari we no kuba yararokotse cyangwa atararokotse”.
Yakomeje avuga ko “Ntabwo amateka y’ibyo ababyeyi bambwiye banyuzemo muri Jenoside, cyangwa ibyo numvise, byagira ingaruka mu mibanire yanjye n’abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Ku rundi ruhande, Dr. Grace Kansayisa wari ufite imyaka itanu ubwo Jenoside yabaga, yashimiye Leta ubufasha yahaye abarokotse kugira ngo bongere kwiyubaka no kwiteza imbere nyuma ya Jenoside.
Ati “Murumuna wanjye yize ibarurishamibare, musaza wanjye yiga ’mechanical engineering’ nanjye niga ubuganga. Yego ni byo twabuze data muri Jenoside, ariko ubuyobozi bw’igihugu cyacu ni ubwo gushimwa kuko Leta yaturihiye amashuri. Iyo ntekereje, nsanga iyo biza kuba mbere ya Jenoside tutari guhabwa amahirwe yo kwiga ngo tugeze aho tugeze.”







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!