Nsanzuwera yavuze uko yikomwe azira gufunga muramu wa Habyarimana amuziza gukubita umugore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Nsanzuwera François Xavier wabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu bice bitandukanye by’igihugu mu myaka yo hambere yavuze uko yafashe icyemezo cyo gufunga muramu wa Habyarimana amuziza gukubita umugore we, ariko abayobozi bakamubwira ko atari akwiye gufata icyo cyemezo.

Nsanzuwera ni umwanditsi wibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanditse igitabo yise ‘La Battante’, ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Umugore w’Intwari’.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mwanditsi yavuze ko igitabo cye kigaruka ku buhamya bw’umugore yise Inès agaragaza uko yababaye muri Jenoside na nyuma yayo, aho yavuye mu Rwanda akajya gutura mu mahanga. Urwo rugendo ntirwamworoheye kuko agendana inkovu yatewe n’ayo mateka ariho hava izina ‘La Battante.’

Yagize ati ‘‘Kwandika amateka y’ubuhamya bwa Inès ni uburyo bwanjye bwo gushimira no gukomeza abagore b’Abanyarwanda bahuye n’ihohoterwa rirenze ubwenge bakicirwa imiryango, banduzwa Sida, baterwa inda ku gahato n’ibindi, ariko bakaba babana nabyo mu buryo bwa gitwari rwose.’’

Nsanzuwera agaragaza ko agaruka ku buzima bwa Inès, akabusanisha n’ubw’abandi bagore bari kubaka ‘u Rwanda rushya rwashibutse muri uwo muyonga.’

Yakomeje ati ‘‘Mvugamo n’umugabo we Jean Claude barokokanye.’’

Nsanzuwera avuga ko iki gitabo cyamuhaye umwanya na we akagaruka ku mateka ye bwite arimo akababaro kenshi atigeze ashyira hanze.

Jenoside yakorewe Abatutsi, yiciwemo ababyeyi ba Nsanzuwera na bashiki be babiri biciwe i Nyamirambo na sekuru wari ufite imyaka 93 wiciwe i Cyugaro muri Ntarama, aba biyongeraho sebukwe na nyirabukwe n’abana babo barindwi bose bishwe.

Nsanzuwera yavukiye i Cyugaro mu Bugesera, nyuma y’amashuri yisumbuye yize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda yitwaga UNR aharangiza mu 1982.

Guhera mu 1988 kugera mu 1990 yagizwe Umushinjacyaha wa Repubulika muri Perefegitura ya Gisenyi, kuva mu 1990 kugeza mu 1994 yari Umushinjacyaha wa Repubulika mu Murwa Mukuru wa Kigali ayifatanyije n’igice cyitwaga Kigali-Ngali.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugabo w’imyaka 64 yanabaye Umushinjacyaha mu rwego rw’Ubujurire mu Biro by’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR).

Ni inshingano zari zikomeye muri icyo gihe ahanini bijyanye n’imibereho yari yarimakajwe icyo gihe.

Yagize ati ‘‘Ni ikibazo cyiza koko, kuko ntabwo byanyoroheye ariko nagiye ngira Imana zo guhura n’abantu bangiriye neza, guhera ndangiza amashuri yisumbuye nkajya muri kaminuza, mbisabiwe.’’

‘‘Hari n’umusirikare mukuru ntavuga izina wigeze kumbwira ngo ‘ntukajye wibagirwa ko wabaye Umushinjacyaha wa Habyarimana’, ndamusubiza nti ‘ntabwo nabaye Umushinjacyaha wa Habyarimana nari uw’igihugu.’’

Nsanzuwera avuka kuri se wigishaga gatigisimu, nyina akaba umuhinzi, abo avuga ko batumaga yibona nk’uva mu muryango woroheje cyane ko se yari ikinege.

Arangiza amashuri yisumbuye mu 1980, yabaye umwarimu imyaka ibiri aho avuka muri Cyugaro mbere yo gusabirwa kwiga muri Kaminuza.

Ati ‘‘Nyuma njya kwiga Amategeko mu 1982, ngira amahirwe nkorana n’umusaza witwa Kayihura wakoraga nk’umusigire i Byumba, aza kunsabira Minisitiri w’Ubutabera, Nkurunziza Charles kubasabira kwiga muri Kaminuza. Nkurunziza abibwira Nsekarije, njya kwiga ntyo kaminuza guhera mu 1982 ndangiza 1986.’’

Mu bo biganye harimo Makuza Bernard, Ntezilyayo Faustin na nyakwigendera Mutagwera Fréderic.

Akomeza ati ‘‘Turangije twaratashye nk’abandi iwacu, abari bafite bene wabo bakomeye bahise babona akazi mu bigo bikomeye nk’amabanki. Njye nanditse ibaruwa yo kwaka akazi mu Bucamanza, Minisitiri w’Ubutabera mu 1987 numva bampamagaye kuri Radio Rwanda bangira Visi Perezida w’Urukiko rwa mbere rw’iremezo i Cyangugu.’’

Bitewe no kuba nta bantu benshi bari barize Amateko benshi bari mu Bucamanza, mu 1988 Minisitiri Mugemana Jean Marie Vianney yasabye Nsanzuwera kuba Umushinjacyaha wa Repubulika ku Gisenyi, abanza kubitinya.

Nyuma yo guhumurizwa yemeye izo nshingano aza gusangayo uwari Perefe waho witwa Nshunguyinka amwakira neza kuko yari yariganye n’umuhungu we.

Ati ‘‘Yambwiye ati ‘abantu ba hano bose bafite bene wabo bakomeye mu buyobozi’, ni ukujya witonda baza babyitwaza, wowe uzakore akazi kawe mu kuri.’’

-  Nsanzuwera yafunze muramu wa Habyarimana, bimuviramo kwimurwa mu kazi

Mu kubara inkuru y’igihe yamaze ari umushinjacyaha, Nsanzuwera yigeze afunga muramu wa Habyarimana amuhora guhohotera umugore we.

Yavuze Perezida yamuhamagaye amubaza uko byagenze ndetse nyuma abandi bayobozi bamubwira ko ibyo yakoze bidakwiye.

Ati ‘‘Mu gitondo Sous-Préfet witwa Bikumbi w’Umushiru, Mukuru wa Col. Buregeya aranterefona ngo ‘uzi ko Abanyenduga nta soni mugira, umuntu yikubitiye umugore none wamufunze, ikikubwira se ko Habyarimana adakubita umugore we n’iki ?’’

Icyo gihe yasobanuriye Bikumbi ko atari bwisubire ku mwanzuro yafashe, amubwira ko uwafunzwe yahowe ko yakubise umugore we, ibyo kuba mushiki wa Habyarimana ntacyo bivuze.

Ati ‘‘Bikumbi ati ‘nkugiriye inama wamufungura kuko gukubita umugore nta cyaha kirimo’ n’abandi barabakubita, cyangwa uzasubire iwanyu.’’

Muramu wa Habyarimana wari wakubise umugore we yasabiwe gufungwa umwaka, icyemezo Nsanzuwera avuga ko cyari gishingiye ku kuba iyo ‘ngeso yari yeze muri ako karere.’

Nsanzuwera yahagaritse akazi ko kuba Umushinjacyaha mu Rwanda mbere y’uko hagati ya 1996 na 1997 ajya kwiga mu Cyiciro cya Kabiri muri Kaminuza ya Saint Louis i Bruxelles mu Bubiligi.

Guhera mu 1999 kugeza mu 2003 yakoreye Umuryango wigenga y’Ababiligi wa RCN Justice et Démocratie mu gihe hagati ya Gicurasi 2003 na Ukuboza 2015 yakoreraga TPIR.

Nsanzuwera avuga ko iyo ‘yumva abantu bavuga ngo indege ya Habyarimana’ ni yo yabaye imbarutso bimurya ahantu, kuko ari umugambi wateguwe kuva kera.

Ati ‘‘Ubundi iyo hataba Minuar mu 1990 nibwo ubundi baba barayitangiye (Jenoside) ni uko kiriya gihe abasirikare ba Loni bahise bajya mu turere twose bakora amarondo.’’

Yavuze ko hari umusirikare wamubwiye ko Habyarimana yigeze kuvuga bari mu biganiro ko nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha ‘Inkotanyi zongeye gutera, zizaza zikabura uwo bayobora muri bene wabo b’Abatutsi’.

-  Reba ikiganiro kirambuye IGIHE yagiranye na François Xavier Nsanzuwera

Nsanzuwera François Xavier ni umwanditsi wibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Nsanzuwera François Xavier yanditse igitabo yise ‘La Battante’, cyubakiye ku buhamya bw'abagore biyubatse nyuma ya Jenoside yabashegeshe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .