00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mpambara na Faraya bahuje imbaraga mu mikoranire n’Abanyarwanda baba muri Niger (Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 June 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Faraya Alida na Mpambara Aimée bahuje imbaraga mu rugendo rwo gufatanya n’Abanyarwanda baba muri Niger gutekereza ku mishinga ibafasha kwiteza imbere bo n’igihugu cyabibarutse.

Mpambara akora muri Banki y’Isi mu gihe Faraya akora mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF). Bageze muri Niger ku mpamvu z’akazi kabo.

Aba ni bamwe mu Banyarwanda bakora mu miryango mpuzamahanga mu bihugu byo mu Burengerezuba bwa Afurika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Niger, Stanislas Kamanzi, mu kiganiro aheruka guha IGIHE i Niamey yavuze ko bishimishije kubona Abanyarwanda benshi bayikoreramo bagaragaza isura nziza.

Yakomeje avuga ko “aho ageze hose bamushimira uko Abanyarwanda bitwara muri iyo miryango.’’

Faraya na Mpambara bafatanyije n’abandi Banyarwanda bakorera n’ahatuye muri Niger, bakora itsinda ryita ku bikorwa bitandukanye birimo n’ibishyigikira abo basize mu Rwanda.

Aba Banyarwandakazi uko ari babiri baharuye inzira yo kubikora binyuze mu guhuriza hamwe Abanyarwanda bari muri Niger.

Nyuma yo gukora Urubuga rwa WhatsApp, kuva mu 2019 batangiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo kwizihiza iminsi mikuru y’u Rwanda, gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gutera inkunga ibikorwa by’abari imbere mu gihugu.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bo, Mpambara yavuze ko bategura ibikorwa bitandukanye kugira ngo bumve ko bari mu rugo no kumenyekanisha igihugu cyabo.

Yagize ati “Hano Abanyarwanda turahura, tukamenyana mu rwego rwo kugira ngo twumve ko tuba hamwe n’abana bamenyane. Ibi biha n’amaboko ambasade kuko icyicaro ntikiri hano ibikorwa byo guhuza abantu tubikora kugira ngo u Rwanda rukomeze rube hano.”

Faraya na we yavuze ko bihuriza hamwe bakabana ndetse bakanigisha abana umuco gakondo w’Abanyarwanda ngo batazawibagirwa, ko u Rwanda barugendana aho bari hose.

Ati “Dukunda guhura, abana bagira imihana imwe tubigisha gukundana, umuco wa Kinyarwanda benshi bagerageza kuvuga Ikinyarwanda ngo batazibagirwa gakondo yabo. Nka bamwe iyo tugize ingendo nta wundi tubasigira tubasiga muri bene wacu.”

Usibye ibikorwa byo kubana ariko banakora ibindi bifitiye igihugu akamaro. Urugero ni igihe mu Rwanda hari ibihe bya Guma mu rugo bafatanyije n’inshuti zabo bakusanyije ibihumbi 3$, akabakaba miliyoni 3 Frw yo kunganira abari mu Rwanda.

Mu 2020 kandi banakusanyije amafaranga yo kwishyurira bamwe mu batishoboye ubwisungane mu kwivuza. Bitabira n’igikorwa cyo kwegereza amashanyarazi bamwe atarageraho mu Rwanda.

Ikindi gikorwa bakora gikomeye ni uguhuriza hamwe Abanyarwanda babayo n’inshuti zabo bakibuka Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, kandi bagatanga n’amateka y’ukuri kuri Jenoside.

Iki ni igikorwa bateguye kuva mu 2019 gitangira hari abantu batabyumvaga ariko bagenda batanga amakuru ahagije ku Rwanda, bituma iki gikorwa cyitabirwa n’abantu benshi.

Faraya yavuze ko bashyize imbaraga mu gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma benshi bayimenya ku buryo iyo bigeze mu bihe byo kwibuka baba babyumva kandi bakabafasha.

Ati “Imbaraga twashyize muri iki gikorwa twabonye ubutumwa twashakaga gutanga bwarageze n’aho tutatekerezaga ko buzagera. Nk’ubu tujya kubwira inshuti n’abo dukorana mu miryango mpuzamahanga ikomeye ko tugiye gutangira igikorwa cyo kwibuka. Ntabwo bigisaba imbaraga ahubwo barakumva no kubasaba inkunga baba bahari.”

Yakomeje ati “Bose barabyumvise ku buryo ni yo atagutera inkunga y’ibintu arakubwira ngo nzaba mpari ngufashe no gutumira abandi tuze kubafata mu mugongo. Tubona ko uyu ari umusanzu mwiza twabashije gutanga muri iyi myaka mike tumaze hano.”

Diaspora Nyarwanda imaze kwaguka kuko usanga Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bihuriza hamwe bakagira umusanzu ukomeye batanga mu iterambere ry’igihugu.

  Reba ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Mpambara Aimée na Alida Faraya:

Faraya Alida (ibumoso) na Mpambara Aimée bahuje imbaraga bafatanya n'Abanyarwanda baba muri Niger gukora imishinga ibateza imbere n'igihugu cyabibarutse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .