Urugendo rw’ibilometero 2.3 rwakozwe, rwatangiriye kuri Ambasade, mu mihanda minini izenguruka igice kirimo ibikorwa bikomeye muri Maputo, rusorezwa kuri Serena Polana Hotel ari na ho igikorwa cyakomereje.
Hatanzwe ibiganiro birimo ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umuvugo ndetse n’ubutumwa bujyanye no kwibuka.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bose hamwe bagera kuri 250. Leta ya Mozambique yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, Umuco n’Imyemerere, Filimao Suase.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagaragaje amateka y’ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside, ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize n’intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge.
Yagarutse kandi ku bibazo bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ingengabitekerezo y’inzangano n’amacakubiri byibasiye Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bikorwa n’Umutwe wa FDLR ufatanyije n’ingabo z’icyo gihugu ndetse n’indi mitwe.
Ambasaderi Ndamage yibukije ko ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byagombye gushyiraho amategeko akurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu bihugu by’amahanga, aboneraho gushimira Leta ya Mozambique kuba yarasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha n’u Rwanda.
Intumwa ya Leta ya Mozambique, Filimao Suase yashimye imibanire y’ibihugu byombi, avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze kumenyekana mu kwihangana no kugira n’imibanire myiza, ndetse no kwiteza imbere.
Yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ifatanyije na SADC. Yagaraje ko Mozambique iharanira amahoro n’umutekano n’imikoranire myiza mu Karere, ndetse ko ibigaragariza mu miyoborere y’Akanama gashinzwe Amahoro mu Muryango w’Abibumbye.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Mozambique, Dr Sozi Catherine, yavuze ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi, ashimira u Rwanda rwatanze urugero rwiza rwo kwikura mu muyonga, rukiyubaka, ubu rukaba rukomeye.
Yavuze ko Isi yose yumva neza inzira u Rwanda rwanyuzemo, harimo komora ibikomere no kwiyunga, ndetse n’ubugwari bw’umuryango mpuzamahanga mu kudatabara Abatutsi bicwaga.
Yongeyeho ko ibyabaye ku Rwanda ari isomo bakwiye kwigiraho kugira ngo hubakwe ejo hazaza no kwihesha agaciro.
Uhagaraririye Abanyarwanda baba muri Mozambique, Ndabarasa Théophile, yagaragaje ko bimakaje gahunda y’ubumwe, ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije mu mibanire n’ubwiyunge.
Kuva tariki ya 7 Mata 2024, Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yifatanyije n’Isi yose mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hakaba hari hashize iminsi irindwi herekanwa amashusho asobanura amateka na Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyitabiriwe cyane n’Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko rutari ruzi uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!