Aya mahugurwa yatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Colonel (Rtd) Ndamage Donat, ndetse n’abandi badipolomate bakorera muri iyi Ambasade.
Ni amahugurwa yibanze ku nshingano za buri muyobozi muri komite ya Diaspora nyarwanda, hagamijwe kuzamura ubumenyi afite kugira ngo azahagararire neza Abanyarwanda baba muri Mozambique.
Ambasaderi Col (Rtd) Ndamage yasabye aba bayobozi kuba umusemburo w’iterambere ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique.
Perezida mushya wa Diaspora nyarwanda muri Mozambique, Nsengimana Justin, yashimiye ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique mu bw’iki gikorwa bwateguye, abwizeza ko icyizere bagiriwe n’ubumenyi bahawe bazabikoresha neza buzuza inshingano zabo.
Tariki ya 13 Ukwakira 2024, Diaspora nyarwanda yatoye abayobozi mu byiciro bitatu: Komite Nshingwabikorwa igizwe n’abantu bane barimo Perezida, Visi Perezida, Umubitsi n’Umunyamabanga, Komisiyo zigizwe n’abantu batandatu n’Inama Njyanama igizwe n’abantu barindwi.
Ku mwanya wa Perezida, hatowe Nsengimana Justin wasimbuye Ndabarasa Théophile wari Perezida w’agateganyo. Ndabarasa yari yarasimbuye Baziga Louis wishwe arasiwe i Maputo tariki ya 31 Kanama 2019.
Iyamuremye Jean Damascène yagumye ku mwanya wa Visi Perezida wa Diaspora nyarwanda, Ntigurirwa Cécile atorerwa kuba umubitsi, Ryamukuru Michel atorerwa kuba Umunyamabanga.
Amahugurwa y’abayobozi ba Diaspora nyarwanda yabaye atinze bitewe n’imyigaragambyo yatangiye ubwo Komisiyo y’amatora ya Mozambique yatangazaga ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ambasaderi Ndamage yasobanuye ko ubu hari umutuzo kandi ko abantu basubiye mu kazi kabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!