00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye i Maputo bahuriye mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 06:11
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ifatanyije n’Abanyarwanda batuye i Maputo no ku bufatanye na Banki ya Kigali bakoze umuganda ku ishuri ryisumbuye rya Polana (Escola Segundario da Polana).

Umuganda witabiriwe n’Abanyarwanda, inshuti zabo zo muri Mozambique, abanyeshuri biga kuri iryo shuri, aba dipolomate 300 bo mu bihugu byo muri Afurika.

Mbere y’umuganda abitabiriye babanje gukora imyitozo ngorora mubiri, bipimisha uko amaraso atembere mu mubiri, isukari mu maraso, ndetse abadafite ikibazo batanga amaraso azaramira abayakeneye kwa muganga. Nyuma bateye ibiti 80 by’imbuto zitandukanye nka avoka, imyembe, amacunga n’indimu.

Ambasade y’u Rwanda isanzwe itegura umuganda muri Maputo ariko ni ubwa mbere bihujwe n’ibikorwa byo kubungabunga ubuzima nko gutanga amaraso, kwipimisha no gukora siporo.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe mu ijambo rye yashimiye abitabiriye, asaba abanyeshuri biga kuri iryo shuri gufata neza ibiti by’imbuto byatewe, babyuhira banabikingira icyatuma bidakura neza.

Yabasobanuriye ko ari n’uburyo bwo kwihaza mu biribwa nk’uko intego y’umunsi wa Afurika muri uyu mwaka ibiteganya. Yasabye Abanyarwanda gukomeza uwo muco mwiza wo kwishakamo ibisubizo ari nako bakomeza gutsura umubano mwiza n’abanyagihugu.

Isinda ry’Abakozi ba Banki ya Kigali boherejwe gufasha Abanyarwanda babegereza serivise za banki baboneyeho gusobanura serivise bafite harimo kubafunguriza za konti ku buryo babasha kwishyura serivise zose za leta ziboneka ku Irembo, kwizigamira, kwaka umwenda no gushora imari yabo mu Rwanda.

Ishuri ryisumbuye rya Polana riherereye mu Mujyi wa Maputo, rifite abanyeshuri 2,439, ndetse rikaba rikoresha abakozi 90. Rifite imirima isanzwe iteyemo imboga ku buryo ibiti by’imbuto bizabafasha mu kongera imirire myiza.

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye iki gikorwa cy'Umuganda baramutsa abanyeshuri bo kuri Escola Segundario da Polana
Uyu muganda wabaye n'umwanya wo kumurika ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda
Abakozi ba BK bari i Maputo mu bikorwa byo kumenyekanisha serivisi z'iyi banki
Iyi siporo rusange yitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Abakozi ba Banki ya Kigali nabo bagaragaye muri iki gikorwa cy'umuganda
Uyu muganda wanitabiriwe n'abana bato b'Abanyarwanda baba i Maputo
Abanyeshuri ba Escola Segundario da Polana basabwe gufata ibi biti by'imbuto neza
Hatewe ibiti by'imbuto zizajya zifasha abiga kuri Escola Segundario da Polana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .