00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monika Mostowska yashimye uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda, ayirarikira Abanya-Pologne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 August 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Monika Mostowska uyobora iguriro ry’ikawa ‘Amakuru Coffee Shop’, ricuruza ikawa y’u Rwanda muri Pologne, yashimye uburyohe bwayo ayikorera ubuvugizi muri Pologne n’ahandi.

Uyu mugore usanzwe ari mu bayobozi b’umuryango ‘Pallottine Missionary Foundation’ ukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye muri Afurika, yageze mu Rwanda mu 2014 aje mu bikorwa by’akazi.

Yaganiriya na IGIHE kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza Umuganura byateguwe n’Abanyarwanda baba muri Pologne, bikabera mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Prof Shyaka Anastase.

Mu magambo ya Monika wumva ko yakunze bikomeye u Rwanda kugeza n’aho yemeza ko nyuma y’igihugu cye arirwo rukurikiraho ndetse ko yakozwe ku mutima n’urugwiro yabonanye Abanyarwanda.

Kimwe mu byo Monika yishimira ku Rwanda kandi harimo ikawa imaze kuba ubukombe ku ruhando mpuzamahanga. Ibyayo we abizi cyane kuko ni umwe mu bayikura mu gihugu bajya kuyugirisha mu mahanga.

Ibi abigeraho akoresheje iguriro rya ‘Amakuru Coffee Shop’ riherereye muri Pologne mu Mujyi wa Varsovie, ricuruza ikawa yaturutse hirya no hino muri koperative zo mu Rwanda.

Monika yavuze ko ikawa bakura mu Rwanda bayigurisha hanze amafaranga avuyemo n’ubundi akagaruka mu gufasha mu bikorwa bitandukanye binyuze mu muryango ‘Pallottine Missionary Foundation’.

Ati “Twe nk’umuryango tuzana ikawa y’u Rwanda n’icyayi kubyamamaza muri Pologne, iki ni igikorwa cy’ubugiraneza. Tugura ikawa mu Rwanda by’umwihariko muri koperative z’abagore.”

“Amafaranga tubonyemo niyo ajya gufasha ibikorwa bya ‘Pallottine’ nko mu burezi, guha buruse abanyeshuri mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda n’ibindi dukora mu kubaka iki gihugu.”

Usibye kuba iyi kawa yongera ubushobozi bufasha abatishoboye mu Rwanda, Monika yemeza ko ifite icyanga gihambaye buri wese adakwiye gutangwa.

Ati “Nkunda imyambaro yo mu Rwanda, amafunguro yaho kandi ndi umukunzi ukomeye w’ikawa y’u Rwanda. Ubaye uri muri Pologne ushobora kuza ku iduka rya ‘Amakuru Coffee shop’ ukumva icyanga cyacyo uri i Burayi.”

Si ikawa gusa icururizwa mu iguriro rya Monika kuko harimo n’ibindi bikorerwa mu Rwanda.

Monika ni umwe mu bitabiriye ‘Rwanda Awareness Day’ igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ku bufatanye n’Umujyi wa Katowice mu kumenyekanisha u Rwanda muri iki gihugu.

‘Pallottine Missionary Foundation’ ni umuryango ufasha abatishoboye umaze imyaka 50 ukorera mu Rwanda, mu bikorwa bitandukanye byiganjemo uburezi, ubuzima n’ibindi.

Monika Mostowska yashimye uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda
Monika Mostowska ni umwe mu bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umuganura wabereye kuri Ambasade y'u Rwanda muri Pologne
Monika Mostowska amaze kuba inshuti y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .