Me. Flamme wunganiraga Fabien Neretse yatsimbaraye ku ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2019, nibwo Urukiko rwa rubanda rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko Neretse Fabien afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Icyemezo cy’Urukiko rwa Bruxelles cyo gukatira Neretse imyaka 25 gifite umwihariko kuko ni ubwa mbere u Bubiligi bwakurikiranye bukanahana icyaha cya Jenoside hashingiwe ku itegeko rihana. Cyanyuze uruhande rw’abarega.

Umunyamategeko ubahagarariye, Me. Karongozi André Martin, yabwiye IGIHE ko nubwo rwitabiriwe n’abagenzwa n’impamvu zitandukanye, rwagenze neza.

Ati “Ku bwacu urubanza rwagenze uko rwagombaga kugenda, nubwo byari bikomeye harimo ingorane nyinshi zuko hari abanyabuhamya baguriwe, z’uko hari abaza guhimba ko mu Rwanda abantu batisanzura. Ibyo byose ikintu nishimiye ku giti cyanjye, ni ukubona ko Abanyarwanda bavuze badategwa abenshi berekanye ibyaha Neretse yakoze ari nabyo urukiko rwahereyeho. Harimo n’abaje kwigamba, harimo n’abaje guhakana Jenoside.”

Urubanza rwa Neretse rwaranzwe n’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’umwunganira, Me Jean Flamme. Imvugo ze zatumye abari mu rubanza harimo n’abacamanza bagaragaza ko yarengereye mu kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Nyuma y’umwanzuro w’urubanza yakomeje kwinangira ku bitekerezo bye bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Flamme waganiriye na IGIHE asa n’uwabihiwe yavuze ko atishimye umwanzuro w’urukiko ku mukiliya we.

Ati “Uru rubanza rwatangiye nabi cyane, banze abatangabuhamya, rwatangiye nabi bikomeza mu rubanza rwose. Njye ntabwo mbyishimiye. Ni akaga ku butabera bw’u Bubiligi.”

Yavuze ko adahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko mbere yuko iba habayeho Jenoside na nyuma yayo haba indi.

Ati “Simpakana Jenoside, icyo navuze ni uko mbere yayo habaye Jenoside yakorewe abahutu kandi ko nyuma yayo, habaye Jenoside muri Congo yasize ibihumbi 10 by’inzirakarengane.”

Umunyamakuru wa IGIHE yamubajije niba yarigeze agera mu Rwanda ngo yihere ijisho ibyahabereye,yamusubije agira ati “Muri Kanama 1994 nari mu Rwanda ndi kumwe n’abanyamategeko batagira umupaka, nzi ibyo mvuga.”

Abajijwe niba yarabonye imibiri y’inzirakarengane, mu ijambo rimwe arasubiza ati “yego”. Yongeyeho ko ari ibintu bibabaje ariko akarenga akavuga ko uwo yunganiraga (Neretse) yarenganye.

Umwunganizi w’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu manza zitandukanye zibera mu Bubiligi, Michèle Hirsch, yavuze ko ari urubanza rudasanzwe ruhamya akamaro gakomeye k’urukiko rw’abaturage rwa Bruxelles.

Yavuze ko rwagaragayemo ibintu bidasanzwe byinshi birimo n’abatangabuhamya badasanzwe, abarokotse bagize imbaraga zo guhagaragara bakavuga aribyo byatumye umwanzuro wafashwe ufatwa.

Ati “Ndatekereza ko icyemezo cy’urukiko kizandikwa mu mateka y’Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles kizandikwa mu mateka y’u Bubiligi n’ay’ikiremwamuntu.’’

Urubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 rwatangiye mu Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagomba gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Neretse wahise atabwa muri yombi ajya gufungwa, afite iminsi 15 yo kujuririra umwanzuro w’Urukiko rwa Bruxelles.

Me Morgan Bonneure, Me Isa Gultaslar, Me Adil El Malki na Me Vivien Henry de Frahan bari ku ruhande rw’abareze Neretse bishimiye uko urubanza rwagenze
Isomwa ry'umwanzuro ku rubanza ruregwamo Neretse ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Me. Flamme wunganiraga Fabien Neretse yakomeje kwinangira nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwanzuye ko umukiliya we afungwa imyaka 25
Umunyamategeko uhagarariye abarokotse Jenoside, Me. Karongozi André Martin, yabwiye IGIHE ko nubwo urubanza rwagenze neza
Umwunganizi w’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Michèle Hirsch, yashimye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Abaturage rwa Bruxelles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .