Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Gicurasi 2022 cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Igikorwa cyo gukusanya no kubika indirimbo nyarwanda mu ikoranabuhanga cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Kaminuza ya Agder muri Norvège, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Ambasade yayo mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi na ’Rwandan Cultural Heritage Academy.’
Ni mu mushinga witwa ‘Cultural Heritage Digitalization’ uzamara imyaka itatu nk’uko byagarutsweho na Prof. Ghislain Maurice Norbert Ishimwe, Umwarimu muri Kaminuza ya Agder.
Yavuze ko indirimo zizakusanywa zizakurwa mu bice bitandukanye harimo iza kera uhereye mu bihe by’ubukoloni zibikwe hakoreshejwe ikoranabuhanga hirindwa ko zazimira ahubwo zibashe kugera ku bantu benshi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Kaminuza ya Agder, leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ubuyobozi bwa Ambasade.
Ati “Ndabashimiye, mwashyigikiye igikorwa cyo kubika neza umuziki w’u Rwanda kugira ngo udatakara. Twazanye u Rwanda hano muri Norvège, twazanye ikawa, twazanye umuganda, twazanye umuco wacu, twazanye abahanzi, twazanye urukundo.”
Intore Massamba na Bruce Melodie basusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zitandukianye.
Uretse Abanyarwanda batuye muri Norvège, iki gitaramo cyanitabiriwe n’abaturutse mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru byose nka Finland, Suède na Danemark. Harimo kandi inshuti z’u Rwanda, Abarundi, Abanya-Tanzania, Abanye-Congo ndetse n’Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi.
Uretse iki gitaramo, habaye n’igikorwa cy’umuganda nka kimwe mu bikorwa by’umwihariko w’u Rwanda ndetse hanamurikwa ikawa y’u Rwanda muri Norvège. Uwitabiriye wese yahawe ikawa y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha.
Hashimiwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco; Ikigo cy’Ingoro z’Umurage na RwandAir ku bufatanye bwabo muri iki gikorwa aho ari kimwe mu byahuriyemo Abanyarwanda n’inshuti zabo muri iyi minsi nyuma y’imyaka irenga ibiri batabasha guhura kubera icyorezo cya Covid-19. Abanyafurika bo mu Karere bitabiriye ari benshi bishimira uko u Rwanda ruhuza abenegihugu barwo.































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!