00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liège: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hamurikwa igitabo cy’ubuhamya bw’abayirokotse

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 April 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Umuryango uhuza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye Liège mu Bubiligi (URGT) wateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bashimirwa uruhare mu guhuriza ubuhamya bwabo mu gitabo cyiswe ‘Un genocide en héritage’.

Tariki ya 13 Mata 2024 nibwo URGT yahurije hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, bibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho hishwe abasaga miliyoni.

Cyitabiriwe na André Bucyana, Chargé d’Affaires a.i. wa Ambasade Rwanda mu Bubiligi, Burugumesitiri w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer; Anne-Marie Ikirizaboro uyobora URGT, abahagarariye Ingabo muri Liège, Michaël Bisschops wari uhagarariye ASBL “Les Territoires de la Mémoire”, abahagarariye imiryango itandukanye igamije kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi n’abandi.

Anne-Marie Ikirizaboro yavuze ko iki gikorwa kigamije kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, bakicwa bunyamaswa.

Ati “Bishwe bazira gusa ko bavutse ari Abatutsi. Abacu bishwe benshi ntuturamenya aho biciwe, ababishe bo baridegembya hirya no hino ku Isi mu bihugu byabahaye ubuhungiro, ibi twe nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibiduha amahoro mu kwiyubaka kwacu twagize intego.”

Ikirizaboro akomeza avuga ko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kubaho barera abana bashibutse kuri ayo mashami yarokotse.

Ati “ Ni umwanya mwiza wo kongera gutanga ubuhamya bw’uko abacu babayeho, ari nayo mpamvu twegereye bamwe mu barokotse, bagatanga ubuhamya bwabo bwashyizwe mu gitabo ‘Un genocide en héritage’ cyagizwemo uruhare n’ishyirahamwe URGT, Celida asbl, na SPF Égalité des chances. Ubu buhamya bukaba bwarashyizwe mu gitabo na Donatille Karurenzi afatanyije na Dr Bernard Wilkin.”

André Bucyana, Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, yashimiye URGT n’abo bafatanya mu gutegura igikorwa cyo kwibuka buri mwaka i Liège, abayobozi b’Umujyi wa Liège n’abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye.

Bucyana yanashimiye cyane ubufatanye bwabayeho hakandikwa gikubiyemo ubuhamya 11 bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni uburyo bwiza bwo kwandika amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda, bizafasha kugirango bimenyekane bitange amasomo ntibizongere.”

Yavuze ko kwibuka ari ingenzi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Usanga bamwe mu badashaka kubyumva babyibaza. Aha nababwira nti akababaro k’abarokotse n’imiryango yabo baba bibuka ibihe byahise ariko ibi bihe kuri bo bihora ari bishya, kuko mu minsi ijana gusa hishwe abana, abagore, abasaza, abakuru n’abato bazira gusa ko ari Abatutsi.”

Bucyana yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe mu ijoro rimwe, kandi yakozwe kubera ubutegetsi bubi butahanaga abakora ubwicanyi bwatangiye kera.

Yashimiye Umujyi wa Liège ukomeje kubaha umwanya mu kwerekana ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Burugumesitiri w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer, yashimiye uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye uyu Mujyi kuva mu myaka ishize bishyize hamwe bagategura neza gahunda zabo mu rwego rwo gufasha no guteza imbere akarere kabo.

Ati “Gufatanya namwe kwibuka, ni uburyo bwo kwirinda ko amakosa yabayeho yazongera kubaho. Niyo mpamvu ari ngombwa kwerekana amateka ya Jenoside ahantu hose hahurira abantu benshi. Urugero ni aho mwashyize indabo hari urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuba twibukira muri iyi nzu y’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège ni ikimenyetso gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Kwibuka ni ngombwa cyane kuko abapfobya n’abahakana bakomeje ingeso mbi zabo. Ni inshingano zacu rero kuvuga ukuri kw’aya mateka kandi tukabiharanira, ari nayo nshima abanditse igitabo cyamurikiwe hano bwa mbere bise ‘Un genocide en heritage”.

Uwari uhagarariye umuryango “Les Territoires de la Mémoire” Michaël Bisschops ASBL ufatanya na URGT gutegura ibi bikorwa byo kwibuka buri mwaka, avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kuyumva, ari ngombwa ko Isi iyimenya.

Ubuyobozi bwa bw’ Ishyirahamwe URGT bwanashimiye cyane abaririmbyi bita ’Musique des cadets de Marine’ uko bitabiriye iki gikorwa cyane mu rugendo rwo kwibuka kuva ahari ikibumbano cyizwi nka Monument National de la Résistance (avenue Rogier) kugera ku biro bikuru by’Umujyi wa Liège.

Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ahari urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye rwa gati mu Mujyi wa Liège iruhande rwa Monument National de la Résistance .

Ni igikorwa cyayobowe na Mujawamariya Christine, Donatille Karurenzi nk’umwe mu batanze ubuhamya mu gitabo ‘Un genocide en héritage’, yongera gusangiza abari aho amateka yo kurokoka kwe mu gihe cya Jenoside.

Habayeho n’umwanya wahariwe abahanzi baririmba barimo Marie Émilie Cahay, Innocent Mugwaneza na Lina Mukandori wavuze umuvugo.

Amafoto y’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso

Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ahari urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye rwagati mu Mujyi wa Liège iruhande rwa Monument National de la Résistance (avenue Rogier)
Ubuyobozi bwa bwa URGT bwashimiye abagize « Musique des cadets de Marine » uko bitabiriye iki gikorwa cyane mu rugendo rwo kwibuka kuva Monument National de la Résistance kugera ku biro bikuru by’Umujyi wa Liège

Amafoto mu biganiro byo kwibuka

André Bucyana, Chargé d’Affaires wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
Burugumesitiri w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer avuga ijambo
Uwari Uhagarariye Minisitiri Marie -Colline Leroy, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburinganire
Habayeho n’umwanya wahariwe abahanzi baririmba barimo Marie Émilie Cahay
Uwari uhagarariye “Les Territoires de la Mémoire”Michaël Bisschops ASBL ifatanya na URGT gutegura ibi bikorwa byo kwibuka buri mwaka
Lina Mukandori wavuze umuvugo
Umuririmbyi Innocent Mugwaneza

<

Ni igikorwa cyayobowe na Mujawamariya Christine
Visi Perezida wa Guverinoma wa Wallonie akaba na Minisitiri w’Umurimo, Christie Morreale

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .