00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liège: Guhoza u Rwanda ku mutima byabateye umuhate wo gushinga Ishuri ry’Ikinyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 June 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Mu mpera za 2019, ni bwo Abanyarwanda baba mu Bubiligi mu Mujyi wa Liège, bashinze ishuri rizajya ryigisha abana babo Ikinyarwanda, indangagaciro za Kinyarwanda n’umuco gakondo.

Iri shuri ryiswe Umuco, Abanyarwanda bagize Diaspora Nyarwanda, DRB-Rugari Liège, barishinze bagamije ngo abana babo bajye bakura bazi umuco gakondo.

Abana bavukira cyangwa bakurira mu mahanga bakomoka ku miryango y’Abanyarwanda bakurana umuco w’iyo ku buryo bisaba ko bahabwa amasomo yihariye abafasha gukurana umuco w’ababyeyi babo.

Umuyobozi w’Ishuri Umuco, Eric Twagirimana, yavuze ko baritangije bagamije kwishakamo ibisubizo no gufasha abana babo guhorana indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Twagirimana unayobora DRB-Rugari-Liège mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE yavuze ko iri shuri baryitezeho gufasha abana b’Abanyarwanda bari mu mahanga kunga ubumwe no gusigasira umuco Nyarwanda.

Yagize ati “Twagerageje kwishakamo uburyo ngo dushyireho iri shuri aho abana bacu bazajya bahurira bakiga Ikinyarwanda, umuco w’aho bakomoka, rikababera kandi ihuriro ryo kumenyana, kunga ubumwe no gusabana mu gihe bari no kwiga ibijyanye n’imbyino, indirimbo n’imihamirizo kuko na byo ni igice cy’amasomo biga.”

Yavuze ko iyo abana bigishijwe ayo masomo barushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kuvuga neza Ikinyarwanda.

Ati “Iyo abana bigishijwe ayo masomo barushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kuvuga neza Ikinyarwanda. Kugira ngo tubigereho habayeho ko ababyeyi babigiramo uruhare batanga umusanzu, ari wo uvamo ibikoresho by’imfashanyigisho, ubwishingizi bw’aho dukorera mu gihe habaye impanuka n’ibindi.’’

Abana biga mu Ishuri Umuco bahura n’ababyeyi babo bagakina igisoro ndetse bakanaganira byimbitse.

Mu gutangira, Ishuri Umuco ryagowe no kubona abarimu bafite ubumenyi bwifuzwaga ariko uko iminsi yicumye, byagiye bijya ku murongo.

Ishuri Umuco rifite ibyiciro bitatu birimo icy’abana bafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu biga ukwabo, abo kuva kuri irindwi kugeza ku myaka icumi bafite aho bigira ndetse n’abafite kuva ku myaka 10.

Aba bana bahabwa amasomo kabiri cyangwa gatatu mu kwezi kuko biga icyumweru kimwe bagasimbuka ikindi, bityo bityo.

Mu masomo yabo, isaha ya mbere biga Ikinyarwanda, ikurikiyeho bakiga kubyina bya Kinyarwanda n’ibijyanye n’umuco n’amateka y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka ine iri shuri ritangiye hari intambwe yatewe mu gufasha abato kuvuga neza no kwandika Ikinyarwanda.

Umwarimu mu Ishuri Umuco, Karurenzi Donatille, yavuze ko hari ibyo abanyeshuri bamaze kugeraho ariko bagiye bahura n’imbogamizi zatumye bitagenda neza zirimo na Covid-19.

Ati “Twagize igihe kirengeje umwaka cya Covid-19 cyatumye duhagarika burundu. Ntabwo byoroshye kuba utangiye kwigisha Ikinyarwanda ugahagarika umwaka n’ubwo ubona ko abana bari batangiye kubikunda kandi natwe dushyizeho umwete kugira ngo bakomeze kugikunda no kukivuga.”

Yavuze ko bitabaciye intege kuko abana bakomeje gukunda iby’iwabo, ururimi rwabo, indangagaciro n’ibindi bigishwa.

Ati “Inzira iracyari ndende, usanga abana bazi kuvuga ibintu byinshi ariko tugomba kubafasha kubishyira mu murongo, kuko ibyinshi usanga banabimenyera mu miryango yabo mu biganiro bisanzwe. Kwigisha Ikinyarwanda rero hano harimo inzitizi nyinshi kuko baracyumva ariko ntibagikoresha mu kukivuga kenshi.’’

Mugenzi we Icyitegetse yavuze ko bigisha urubyiruko ruvukira mu mahanga, rukanahakurira.

Ati “Twereka n’abari mu gihugu ko tutibagiwe ku ivuko, kuko ni ubwo u Rwanda ruri mu bilometero bya kure uhereye aho turi, turuhoza ku mutima tubicishije mu Ishuri Umuco.’’

“Iyo abana bari hamwe bavuga ururimi rw’iwabo bituma bunga ubumwe bikabatera no kujya kugisura bakakimenya nyabyo. Ibitugora rero ni uko abana baba bashaka kwiga nk’uko bigishwa bisanzwe mu mashuri asanzwe afite ibikoresho n’ubushobozi buhambaye. Turasaba ababyeyi kutuba hafi cyane bubahiriza kuzana abana ku gihe no kutumenyesha kare impinduka zaboneka, mbere yo kubitubwira hasigaye iminota icumi ngu dutangire ku igisha.’’

Twagirimana Eric yasobanuye ko mu gihe cyashize iri shuri ryahuye n’ibibazo byatumye ryimuka aho ryakoreraga ndetse hanakubitiraho icyorezo cya COVID-19.

Yakomeje ati “Twahuye n’inzitizi zitari nke kuko aho twakoreraga mbere haje kuba ibibazo, biba ngombwa ko twimuka, haje n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye duhagagarara, ubu hari abana bamwe batongeye kugaruka.’’

Yasabye ababyeyi kwitabira kohereza abana babo kugira ngo gahunda zagenwe zubahirizwe.

Umutoni Anick ufite abana batatu biga mu Ishuri Umuco yavuze ko hari icyo abona abe biyongereyeho kuva batangira kwiga kuko bamenye Ikinyarwanda.

Ati “Kubera Covid-19 abana ntabwo bakomeje kuza uko bikwiye gusa kuva baza barishima, bagashaka no kujya guhura n’abandi bagakina, bakagirana inama.”

Yakomeje ashimira abashinze iri shuri kuko rifasha abana babo kubasha kumenya neza aho ababyeyi babo bakomoka.

Ati “Ndashima abashinze iri shuri kuko ni ikintu umubyeyi wese w’Umuryanda yakwitabira akabishyira mu nshingano nk’andi mashuri abana bacu bigamo byaba byiza naha tugize ishyaka ryo kugumana nabo, kugira ngo bige kurushaho nibabaha umukoro tubafashe. Ababyeyi bagerageze kubishyiramo imbaraga.”

Ishuri Umuco ryashinzwe n’abarimo Cécile S. Yatumiye ababyeyi, urubyiruko kuzitabira igikorwa cy’ubusabane buzagaragariramo imikino y’abana bahiga, bikaba n’uburyo bwo gusangira no kuganira. Iki gikorwa giteganyijwe kubera ahitwa “Institut Sain-Laurent, rue Saint – Laurent,19, 400 Liège” ku wa 26 Kamena 2022.

Ishuri Umuco ryiga kabiri mu kwezi, kuri ubu bakaba bafite imfashanyigisho bahawe n’Inteko y’Umuco kugira ngo babashe gutanga ubumenyi bufite ireme.

  Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye n’Ishuri-Umuco

Umutoni Annick (iburyo) ni umwe mu babyeyi bafite abana batatu mu Ishuri Umuco
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Ngarambe (iburyo) nyuma y'ikiganiro n'abayobora Ishuri Umuco
Ishuri ryigisha Ikinyarwanda muri Liège rimaze imyaka ine rishinzwe
Umwarimu mu Ishuri Umuco, Karurenzi Donatille, yavuze ko hari ibyo abanyeshuri bagezeho ariko bagiye bahura n’imbogamizi zirimo na Covid-19
Ababyeyi banyuzamo bagaherekeza abana babo
Abana biga Ikinyarwanda n'izindi ndangagaciro z'umuco gakondo
Abarimu n'abanyeshuri nyuma yo gusoza isomo ryo kwiga Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .