00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi Mukuru muri UAE yasuye ibikorwa by’u Rwanda mu imurikagurisha rya Dubai

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu imurikagurisha riri kubera mu Mujyi wa Dubai.

Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan yasuye igice kiri kumurikirwamo ibyiza bitatse u Rwanda ku wa 25 Ukwakira 2021, yakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka.

Sheikh Shakhbout yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bufite icyerekezo cyatumye ruba isoko y’icyizere ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iri murikagurisha ryatangiye tariki 1 Ukwakira 2021 rikaba rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Dubai.

U Rwanda ruri kumurika ibyiza birutatse, gusobanura amateka n’urugendo rw’iterambere igihugu kirimo. By’umwihariko, u Rwanda rurimo kugurishayo ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda], ibijyanye n’ubuhinzi birimo icyayi, kawa n’ibindi.

Hari kandi ibijyanye n’ikoranabuhanga rwajyanyeyo telefone za Mara Phones, ibijyanye n’ubugeni, ubuhanzi, ubukorikori n’ibindi.

Abantu basura Stand y’u Rwanda babasha kuba basura Pariki eshatu z’u Rwanda zirimo iy’Akagare, Ibirunga ndetse n’iya Nyungwe bifashishije ikoranabuhanga rya Virtual Reality.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’u Rwanda bugaragaza ko kwitabira iri murikagurisha ari amahirwe adasanzwe yo kumurika ibikorerwa mu gihugu ariko banasobanura amateka yacyo.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan
Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan yatemberejwe ibice bitandukanye by'aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasobanuriwe ibintu bitandukanye u Rwanda ruri kumurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .