La Haye: Adama Dieng yacyeje Perezida Kagame kubwo kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Mata 2019 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yacyeje imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, yatumye Abanyarwanda biyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaharanira iterambere ry’igihugu cyabo.

Dieng yacyeje ubuyobozi bw’u Rwanda mu ijambo yavugiye i La Haye mu Buholandi ku wa 17 Mata 2019, mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yabereye ahakorera Urukiko mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice), mu nzu mberabyombi izwi nka "The Peace Palace."

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga. Yagarukaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye: Kwibuka, guha icyubahiro ikiremwamuntu. Ni ayahe masomo Isi yigiye ku Rwanda mu kurinda ko Jenoside yazongera ukundi ku Isi?”

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi n’impuguke zitandukanye ku Rwanda, kuri Jenoside no ku guharanira amahoro.

Adama Dieng yavuze ko u Rwanda rw’imisozi 1000 rufite isomo rikomeye rwakwigisha Isi mu guharanira amahoro n’ubwiyunge.

Yavuze ko ubwo muri Kamena 2017 yasuraga u Rwanda, nk’umuntu uruzi mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo gato, yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda biyubatse.

Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame wakoze ibishoboka byose mu kunga Abanyarwanda. Mu bihugu byinshi muri Afurika uzumva abantu, by’umwihariko mu rubyiruko rugaruka ku butwari bwe bavuga umuhate wa Perezida Kagame mu gukomeza ukwigira no kwiyubaka kw’Abanyarwanda.”

Kubera iyo ntambwe u Rwanda rwateye, Dieng yavuze ko byamuteye gutumira muri uyu mwaka abayobozi ba Bosnie-Herzégovine kuzarusura, bakarwigiraho.

Nyuma y’imyaka 25 abarenga miliyoni bishwe bazira gusa ko ari ‘Abatutsi”, Dieng yavuze ko u Rwanda rwanyuze inzira ndende nyuma y’iyo minsi y’umwijima wo mu 1994. Yanashimangiye ko inkovu zikigaragara iyo wumva ubuhamya bw’abarokotse.

Yashimangiye ko Loni yagize ubugwari, Abatutsi bakicwa.

Yagize ati “Ntituzibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; Jenoside y’agahomamunwa kuko yareberewe n’umuryango mpuzamahanga wahisemo kudatabara, yaba mu kuyikumira cyangwa kuyihagarika. Icyaba cyarabiteye cyose, ni nde wo kugaya, ni impaka zizafata igihe kirekire.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dieng yavuze ko hagiyeho inzego zitandukanye zo gukumira ubundi bwicanyi bw’indengakamere ku Isi, butashoboka butateguwe.

Yavuze ko mu bihugu bitandukanye hagenda hagaragara amakimbirane ashingiye ku moko, amadini, indimi n’ibindi ariko ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose mu gukumira ko ubuzima bwa muntu buhatikirira.

Yabwiye abarokotse Jenoside ko hazaharanirwa ko itazongera ukundi n’ahandi, ati “Nta rwitwazo rwo kudatabara mu gihe abantu bakomeje kwicwa, guhohoterwa, gukurwa mu byabo no kuvangurwa bazira ubwoko.”

Yerekana urugero u Rwanda rwatanze rwohereza ingabo zo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ati "ibi ni ukwerekana ko ruzi inyungu y’amahoro".

Ku byerekeye ubutabera, Dieng yavuze ko nabwo ari intwaro ikomeye mu gukumira amakimbirane. Nko ku Rwanda yagaragaje ko inkiko zirimo Gacaca zagize uruhare mu bwiyunge nyuma ya Jenoside.

Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, we yavuze ko azakomeza kurwanya abafite ingengabitekerezo mbi.

Yagize ati “Guhakana no gupfobya ntibiza nk’impanuka. Narwanyije abahakana kandi nzabikomeza mu mirimo nshinzwe, mu kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umwanditsi, Umushakashatsi akaba n’impuguke ku itangazamakuru n’itumanaho, Kayigamba Jean-Baptiste, yagaragaje ko guha umwanya abahakana n’abapfobya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi bitumvikana, ati “Ni nko guha ikiganiro Hitler yarishe Abayahudi”.

Amb. Karabaranga yavuze ko gutegura iyi nama byari bigamije kugira ngo abantu bakomeze baganire ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibivamo bizakoreshwa mu bushakashatsi muri za Kaminuza mu itangazamakuru n’ahandi.

Yashimiye abitabiriye n’abatanze ibiganiro byagarutse ku mateka nyakuri ya Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe na Mama Lambert warokotse Jenoside wananditse igitabo yise “For those who do not believe in miracle”, yagaragaje ko nyuma y’uko ihitanye umugabo we n’abana batanu, yiyubatse.

Umwanditsi Dr Jean Paul Kimonyo akaba n’Umujyanama wa Perezida Kagame, yatanze ikiganiro kijyanye n’amateka y’imibanire y’abanyarwanda n’ibyakozwe nk’ibiganiro byahuje abanyarwanda batandukanye mu nzego zitandukanye, amadini na politiki, bakarebera hamwe igikwiye ngo abanyarwanda bongere babane.

Ati “Kuri njye ibiganiro byo mu Rugwiro ni inkingi ikomeye y’iyi myaka u Rwanda ruvuyemo 25, byerekana uko FPR nka moteri yatekereje amahoro n’ubumwe mbere y’ibindi byose”.

Iyi nama mpuzamahanga kuri Jenoside yitabiriwe n’abarimo abanyapolitiki, abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abarimu muri za kaminuza, abashingamategeko, abanyamakuru, abanyeshuri benshi bo muri za Kaminuza, Abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zabo.

Dr Felix Ndahinda wayoboye ibiganiro
Amb. Jean Pierre Karabaranga atangiza kumugaragaro ibiganiro
Dr Jean Paul Kimonyo atanga ikiganiro
Mama Lambert warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi arimo gutanga ubuhamya
Minister Jan Pronk, wahoze ayobora Minisiteri y'ububanyi n'amahanga muri guverinoma y'u Buholandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umucamanza Carmel Agius, Perezida w’Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n'Inkiko Mpuzamhanga Mpanabyaha, ubwo yavugaga ijambo
Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng atanga ikiganiro
Umwanditsi akaba n'umushakashatsi, Kayigamba Jean-Baptiste, yagaragaje ko bidakwiye guha umwanya Abahakana n’abapfobya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza