Kwibuka26: Abanyarwanda baba muri Ghana bibutse Jenoside, urubyiruko rusabwa kwigira ku mateka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 28 Mata 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Ghana n’inshuti z’u Rwanda, bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri bato basabwa kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda baharanira ko ibyabaye bitazongera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Mata 2020 muri Ghana, gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Dr Aisa Kirabo Kacyira, yavuze ko mu gihe abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.

Yavuze ko ari n’umwanya wo guha icyubahiro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo bagize umutima wo kubabarira ari nayo moteri y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwagezeho.

Yagaragaje ko ibi byose byashobotse kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Dr Kacyira yagize ati “Ndashimira kandi ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu gihe umuryango mpuzamahanga wareberaga, no ku bakiri bato batanze ubuzima bwabo ngo bahagarike Jenoside ntabwo tuzabibagirwa.”

“Dukomeje kwibuka abo twakundaga ndetse twibuka ibihe by’umwijima twanyuzemo, ariko duharanira ejo heza kandi duharanira ko nta Jenoside izongera kuba ukundi, twarababaye ariko tugomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura kuko niyo ntandaro ya Jenoside.”

Yahamagariye umuryango mpuzamahanga kurwanya ingengabitekerezo, gufata ndetse no kuburanisha abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko abanyarwanda bafashe ingamba zikomeye zo gushyira ubumwe imbere aho gushyiraho imbere ivangura kuko ari byo shingiro ry’iterambere.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka, bubaka ejo hazaza heza.
Ati “Turaboba ejo heza ku bakiri bato, muri ibi bihe turabasaba kubyigiraho no kureba imiyoborere myiza ihari, kwibuka aho twavuye ariko ntibatwarwe n’aho twanyuze. Hejuru y’ibyo bashyire imbere ubumwe no kwihesha agaciro ka buri munyarwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere muri Ghana, Shirley Ayorkor Botchway, yohereje ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda no kubizeza ko Jenoside itazongera ukundi.

Ati “Icyubahiro gikomeye twaha inzirakarengane ni ugushyira hamwe tugaharanira ko ubunyamaswa nk’ubwo butazongera ukundi.”

Lisa Princess Ikirezi wabuze bamwe mu bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko yibuka abo bose bishwe muri Jenoside, n’ababuze abo bakundaga.

Yashimiye abarokotse Jenoside uburyo bakomeje kwihangana nyuma yo guhura n’ayo makuba, asaba abavutse nyuma ya Jenoside kubigira inshingano guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba.

Ambasaderi wa Colombia muri Ghana, Claudia Turbay Quintero witabiriye uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Turaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi dushimira ubuyobozi bwiza bwa perezida Paul Kagame, wahamagariye abaturage gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge nk’uburyo bwo kuvana igihugu mu kaga cyari kimaze guhura nako.”

Yavuze ko isomo ryavuye mu Rwanda ryerekana ko buri gihugu gifite inshingano zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi wakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera ingamba zafashwe n’icyo gihugu zo guhashya icyorezo cya coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Mbere Ghana yari imaze kugira abanduye coronavirus basaga 1500, barimo 11 bapfuye.

Dr Kirabo yahamagariye umuryango mpuzamahanga kurwanya ingengabitekerezo, gufata ndetse no kuburanisha abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .