Kwibuka 27: Urubyiruko rutuye muri Australia rwamuritse bimwe mu bizaba bigize umushinga ‘Amateka Series’

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwakuriye muri Australia rwamuritse ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’imbwirwaruhame zakozwe mu kuyitegura nka bimwe mu bizaba bigize umushinga warwo ‘Amateka Series’.

Uru rubyiruko rwabimuritse mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu Mujyi wa Perth mu Burengerazuba bwa Australia ku wa 16 Gicurasi 2021, witabiriwe n’Abanyarwanda bahatuye n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 150.

‘Amateka Series’ ni umushinga watangijwe n’urubyiruko rugamije kwerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko Abanyarwanda bagerageza gukira ibikomere no kwiyubaka.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Perth, Manzi Claude, yashimiye uru rubyiruko umuhate rugira mu kwiga amateka y’u Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi rusigasira indangangaciro Nyarwanda na kirazira.

Yashimiye ingabo zari iza FPR inkotanyi zitanze zikarokora Abanyarwanda. Yongeraho ati “Ubu Isi iba ivuga andi mateka kuko nta n’uwo kubara inkuru wari gusigara.’’

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore unahagarariye u Rwanda muri Australia, Nouvelle-Zélande na Indonesia, Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha icyubahiro abitanze kugira ngo ihagarare.

Yagaragaje ko guverinoma iriho ubu yubatse ubunyarwanda aho kurema amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda iriho ubu yahisemo gushyira imbere Ndi Umunyarwanda no kurenga amacakubiri y’ubwoko. Kwiyunga no kurwanya amacakubiri si igikorwa cyoroshye cy’igihe gito, ahubwo ni urugendo rusaba gushyira hamwe ku bari mu gihugu no hanze yacyo.”

“Ikibabaje, ariko kidatangaje, ni uko hari abakinangiye imitima bahakana kandi bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakwirakwiza ko habaye Jenoside ebyiri. Icyiza gusa ni uko Leta y’ u Rwanda yiyemeje kutazajenjekera uwo ariwe wese uhakana cyangwa ngo apfobye Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kudusubiza mu bihe byahise by’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.”

Meya w’Umujyi wa Stirling, Mark Irwin, ukunda kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 2017, yavuze ko yitabira iminsi mikuru inyuranye ariko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari wo muhango umukora ku mutima.

Yavuze ko Abanya-Australia bose baharanira ko ijambo “ntibizongere” rigomba kwikamakazwa.

Yasabye Abanyarwanda kuzakomeza gutegura umuhango wo kwibuka kuko ari bumwe mu buryo bwo kwigisha abantu kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
Muri uyu muhango hanacanwe urumuri rw'icyizere
Meya w’Umujyi wa Stirling, Mark Irwin, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Ubuhamya bwatanzwe bwakoze ku mitima ya benshi bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wungirije wa RCA Perth afatanya n'ababyeyi b'Abanyarwanda batuye muri Perth gucana urumuri rw'icyizere
Bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Diaspora Nyarwanda yo mu Mujyi wa Perth bitabiriye umuhango wo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .