00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora28: Amb Nduhungirehe yashimye uruhare rw’u Buholandi mu kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 July 2022 saa 01:17
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholande, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashimye uruhare rukomeye icyo gihugu cyakomeje kugira muri iyi myaka 28 ishize yo kongera kubaka u Rwanda rwari rwarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabitarutseho mu butumwa yegejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda, ahazirikanwe ubutwari bw’abasore n’inkumi bemeye kwitangira igihugu cyabo.

Ni ibirori byabereye ahitwa Leonardo Royal Hotel ku wa 4 Nyakanga 2022. Byitabiriwe na Ambasaderi Nduhungire Olivier wari kumwe n’umugore we n’abandi bashyitsi bagera ku 150.

Barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi, abayobozi mu nzego za leta y’icyo gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abanyarwanda baba mu Buholande n’inshuti zabo.

Amb Nduhungirehe usanzwe anahagarariye u Rwanda muri Estonia, Lithuania na Latvia, yavuze ko itariki ya 4 Nyakanga 1994 ifite umwihariko mu mitima n’intekerezo z’Abanyarwanda kubera ko ariwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ku mugaragaro ko zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zivanaho ubutegetsi bubi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa.

Amb Nduhungirehe yavuze kandi ko uyu mwaka ari uwa 60 ushize u Rwanda rubonye ubwigenge bwabayeho mu bihe bikomeye by’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorerwaga igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Yashimye umubano mwiza n’ubucuti bikomeje kwaguka hagati y’u Rwanda n’ibihugu aruhagarariyemo.

Ati “By’umwihariko ndashimira ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, imari, ibijyanye n’inganda ariko ndanashimira umusanzu ntagereranywa w’ibigo by’i La Haye mu guteza imbere amahoro n’umutekano bishyikiriza ubutabera abakoze ibyaha birimo Jenoside.”

Amb Nduhungirehe kandi yashimye umubano w’u Rwanda n’u Buholandi watangiye mu myaka ya 1957, kuri ubu ibigo birimo Heineken Group n’ibindi bitandukanye bikomoka muri icyo gihugu bikaba byarashoye imari mu Rwanda ndetse bikomeje kugira uruhare mu iterambere ryarwo.

Yavuze ko muri iyi myaka 28 ishize u Rwanda rubohowe, u Buholandi bwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu bijyanye no kongera kubaka ubukungu n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Ati “Ubufatanye bw’u Buholandi bwibanze cyane ku nzego zirimo ubutabera, ubuhinzi, gucunga ibikorwaremezo by’amazi, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’Umutekano.”

Yakomeje agira ati “Urwego rw’ubutabera rwari muzo kwibandaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari inyungu zavuye mu bufasha twahawe n’u Buholandi mu kongera kwiyubaka, ibikoresho byo mu nkiko, amahugurwa yahawe abacamanza, abanyamategeko n’abandi bahanga mu by’ubutabera ariko no mu Bushinjacyaha, iburanisha no kohereza mu Rwanda abagize uruhare muri Jenoside bari bihishe hano mu Buholandi.”

Mu bijyanye n’ubucuruzi, u Rwanda n’u Buholandi byabashije kongera ingano y’ibyo bicuruzanya aho u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu ibirimo Icyayi, ikawa, imboga n’imbuto, indabo ndetse n’ibindi. Ibyo byose byoroshywa n’uko Sosiyete y’Indege ya KLM ikora ingendo ziva mu Buholandi zigera i Kigali.

Amb Nduhungirehe yanibukije abitabiriye, ko ibihugu by’u Rwanda n’u Buholandi bisangiye indangagaciro zitandukanye zirimo izo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no kurinda abasivile baba bugarijwe n’ibikorwa by’intambara n’andi makimbirane.

Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe Ibihugu byo munsi y’Ubutayu ba Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi, Martine Van Hoogstraten, yashimye uko u Rwanda rwongeye kubasha kwiyubaka muri iyi myaka 28 ishize.

Bari bakenyeye baza kwifatanya n'abanyarwanda mu Buholandi kwizihiza umunsi wo kwibohora
Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, yakira abafatanya bikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo na Visit Rwanda
Ambasaderi Nduhungirehe n'umufasha we bakiranye urugwiro abitabiriye uyu muhango
Michel Minega Sebera, Umujyanama Mukuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi aha ikaze abashyitsi
Umufasha wa Ambasaderi Nduhungirehe aha ikaze abitabiriye ibi birori
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama aha ikaze abadipolomate
Ambasaderi Nduhungirehe aganira n'abitabiriye ku guteza imbere ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Buholandi
Abitabiriye bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere mu myaka 28 ishize
Uyu muhango abawitabiriye bunguranye ibitekerezo ku iterambere ry'ibihugu byombi
Martine Van Hoogstraten aganira n'abari bitabiriye
Wari umunsi w'umunezero bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho
Ambasaderi Nduhungirehe na Martine Van Hoogstraten bishimira umubano w'u Rwanda n'u Buholandi
Ambasaderi Nduhungirehe yijeje ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana ku nyungu z'abaturage babyo
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko muri iyi myaka 28 ishize u Rwanda rubohowe, u Buholandi bwabaye umufatanyabikorwa mwiza mu bijyanye no kongera kubaka ubukungu n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Ambasaderi Nduhungirehe yashimye umusanzu w'u Buholandi by'umwihariko mu gushyigikira ubutabera bw'u Rwanda
Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe Ibihugu byo munsi y’Ubutayu ba Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi, Martine Van Hoogstraten, yashimye uko u Rwanda rwongeye kubasha kwiyubaka muri iyi myaka 28 ishize
Ubusabane bwari bwose
Abakaraza bavuza ingoma mu birori byasusurukije umuhango wo kwizihiza imyaka 28 u Rwanda rwibohoye
Abanyarwandakazi bashayaya ku munsi wo kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rubohowe
Umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo wiganje muri ibi borori

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .