Kuba hakurya y’inyanja ntibigomba na rimwe kubabuza kugira u Rwanda ku mutima- Amb. Ngarambe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Butaliyani bahuriye mu biganiro byateguwe mu rwego rwo gusabana no kwifurizanya Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2021.

Ibi biganiro byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’ingamba yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020.

Byateguwe mu rwego rwo gusabana no kuganira n’abana no kurushaho kubatoza indangagaciro zikwiye kubaranga bijyanye n’umuco Nyarwanda ndetse no kureba ibyagezweho no kwiga uburyo bwo gukomeza kubisigasira.

Ibiganiro byayobowe na Dr Uwizeye Aimable; byitabiriwe n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade, Muneza Yves na Ornella Kaze, Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Paris, mu Bufaransa ari nayo ihagarariye u Rwanda mu Butaliyani; Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda mu Butaliyani, Ntamanyoma Betty na Komite bayoborana yose, imiryango n’inshuti z’Abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Ngarambe François Xavier, mu butumwa yatanze yifashishije ikoranabuhanga, yashimye abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, yagereranyije n’ikimenyetso cy’ubumwe.

Yagize ati ‘‘Mu kinyarwanda baravuga ngo ‘Abajya inama Imana irabasanga.’ Mwagize neza mwese mpereye ku muyobozi wanyu Ntamanyoma kuba mwiyemeje kuvuga muti reka dusoze umwaka tuganira, turebera hamwe ibyo twagezeho, ibyo twanogeje tukesa imihigo tunarebe ndetse ibishobora kuba bitaragenze neza tubikosore. Niko kuba Abanyarwanda nyabo beza bo mu ntara ya Gatandatu nkuko Perezida wa Repubulika ahora abidutoza.’’

Yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeza kubakira ibikorwa byabo ku musingi utajegajega w’ubumwe bubaranga.

Ati ‘‘Ni ingenzi kubaka ubunyarwanda kuri buri wese no kubwiyumvamo, agaciro k’ubunyarwanda, gukomera ku muco w’u Rwanda no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda bikaduhuza tugashyira hamwe. Ni byo bidushoboza kugera ku ntego zacu no ku nshingano rusange twiyemeje.’’

Ambasaderi Ngarambe yabwiye Abanyarwanda ko mu byo bakora byose badakwiye kwibagirwa igihugu cyababyaye.

Ati ‘‘Kuba ku misozi ya kure hakurya y’inyanja ntibigomba na rimwe gutuma umutima wanyu uba kure y’u Rwanda, mukwiye guhaha ubumenyi, ubwenge, amikoro anyuranye byose biganisha kwiteza imbere muteza n’u Rwanda imbere, yaba umunyeshuri azige atahane ubwenge, umukozi nawe ni uko arakora agahaha akiteza imbere agasagura ashora imari mu Rwanda.’’

Mu butumwa bongeye guhabwa, Abanyarwanda basabwe gukomeza kuba abambasaderi b’u Rwanda bakarugaragaza neza mu maso y’amahanga.

Ambasaderi Ngarambe yavuze ko ibyo bidakwiye kugaragarizwa mu myifatire gusa ahubwo bikwiye no kujyana n’ibikorwa ‘bigaragara bimenyekanisha neza u Rwanda, isura, umuco warwo, gukangurira abashoramari kurugana bakarushoramo imari no kureshya ba mukerarugendo bagasura ubwiza bwarwo.’

Yasabye Abanyarwanda kandi guhuza imbaraga mu guhangana n’abashaka gusenya ibyagezweho kuko batifuriza u Rwanda ineza.

Ati ‘‘Murwane intambara zadutse ku mbuga nkoranyambaga kuko abenshi niho bavugira, ntimukabareke mujye mubasubiza mu myanya yabo. Isi imenye ubugome bwabo kandi imenye n’ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho.’’

Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda mu Butaliyani, Ntamanyoma Betty, yashimiye abagize ishyaka ryo kwitabira ibiganiro nubwo byabaye mu buryo budasanzwe.

Yagize ati ‘‘Nishimiye kubabona kuko ibihe turimo ducamo bitoroshye, bitubuza guhura ngo twisanzure mu busabane nkuko bisanzwe. Abanyarwanda ibigoye byose ntibiduherana tubishakamo imbaraga zo kubicamo kigabo tugendeye ku ndangagaciro zacu.’’

Yashimiye Ambasaderi Ngarambe François Xavier n’abo bafatanyije badahwema guharanira icyateza buri wese imbere.

Yakomeje ati ‘‘Ndanashimira Imana yaturinze twese kugeza uyu munsi iki cyorezo cya COVID-19 ntikitugereho. Ndabasaba nkomeje gukomereza aho mu buryo bwose bushoboka mukacyirinda kuko ubuzima bwiza ni yo mpano ya mbere twifuza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.’’

Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani iyobowe na Komite imaze imyaka ibiri, aho kuva mu 2018 yatorewe guhagararira abandi.

Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda bo mu Butaliyani, Nsabimana Jean Claude, yashimiye Abanyarwanda bose bashoboye kwitabira ibikorwa bitandukanye batumiwemo cyangwa biteguriye bashyize hamwe, babikorana umutima w’urukundo igihe cyose bagejejweho gahunda z’ubutumire.

Ati ‘‘Tubashimira kandi inkunga yanyu igihe twabasabye gufasha abavandimwe bacu bari mu Rwanda igihe byari bigoye kubera COVID-19 n’ibindi.’’

Abitabiriye ibi biganiro beretswe imikino n’ubukorikori bw’abana bakoze bijyanye na Noheli, banagaragaza impano yo kuririmba no kubyina. Abakiri bato basabiwe umwihariko ko bajya bahura mu buryo buhoraho.

Nk’ibisanzwe, ibikorwa byinshi bihuza Abanyarwanda baba mu mahanga bisozwa hakorwa igitaramo kigaruka kuri gakondo y’urwa Gasabo. Abitabiriye ibi biganiro bataramiwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim wifashishije indirimbo zifite amajwi meza n’injyana ya Kinyarwanda. Yafashijwe kandi n’abana batuye mu Butaliyani babyinnye gakondo.

Ambasaderi Ngarambe yasabye Abanyarwanda kuba ba ambasaderi b’u Rwanda no kurugaragaza neza
Abana berekanye ibyo bashushanyije bijyanye n'ubutumwa bwa Noheli n'Ubunani
Bakurikiye ibiganiro byatanzwe
Wabaye umwanya wo kubyina no kuririmba, aba ni bamwe mu bana b'abakobwa b'Abanyarwanda bizihije uwo mugoroba mu mbyino gakondo
Ibi biganiro byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’ingamba yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus
Uhereye iburyo: Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Ntamanyoma Béathe; Visi Perezida Nsabimana Jean Claude n'Umujyanama Kayiganwa Charlotte
Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani ishyira urubyiruko muri gahunda zayo zose
Perezida wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Ntamanyoma Béathe, yavuze ko Abanyarwanda ibigoye byose ‘ntibiduherana, tubishakamo imbaraga zo kubicamo.’
Abanyarwanda baba mu Butaliyani bakunze guhura mu bihe bisanzwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .