00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri-Umuco ry’i Liège ryamurikiye abanyamahanga Umuco Nyarwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 August 2024 saa 08:14
Yasuwe :

Ishuri-Umuco rimaze kumenyekana mu bikorwa bitandukanye bishyira imbere ibijyanye no gufasha abana b’Abanyarwanda bavukiye cyangwa bakurira mu Karere ka Liège mu Bubiligi, ryitabiriye iserukiramuco ryitabirwa n’ibigo n’abantu batandukanye.

Ni iserukiramuko ryiswe Solidaris Day. Ni igikorwa cyatangiye mu 2008 n’ishyirahamwe rizwi nka ‘Réseau Solidaris de Liège’ gihuza abantu mu bikorwa bitandukanye by’ubusabane, mu duce twa Liège.

Ritegurwa na Solidaris, kimwe mu bigo bikomeye muri ako gace gitanga serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza mu Bubiligi.

Uyu mwaka Ishuri-Umuco na ryo ryari mubitabiriye Solidaris Day, aho ryabonye umwanya wo kuratira abitabiriye ibijyanye n’Umuco Nyarwanda, n’ibyiza bitatse u Rwanda, ibyatumye abataruzi bateganya kurusura.

Umuyobozi wa Ishuri Umuco, Twagirimana Eric yabwiye IGIHE ko ayo yari amahirwe bagize “kuko kwigisha abana gukunda Igihugu no kugikundisha abatakizi bakazagisura biri mu byo dushyira imbere.”

Ati "Bwari uburyo bwo kugaragaza ibiranga Umuco Nyarwanda n’indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda. Twabicishije cyane mu kuvuza ingoma, kubyina mu buryo bwa gakondo n’ibindi.”

Twagirimana yakomeje ati “Ibyo byatumye abantu benshi, batwegera batubaza aho dukomoka n’icyo ibyo turi kwerekana bivuze, bituma habaho gutanga amakuru bamenya u Rwanda neza.”

Kwitabira Solidaris Day ntabwo bibonwa n’uwo ari we wese kuko bisaba ikigo kubanza guhatana cyatsinda kikazabona kwitabira, kigahabwa amahirwe yo kugaragaza ibyo gikora.

Ubuyobozi bwa Solidaris bushyiraho amarushanwa, bugahamagarira imiryango itandukanye gusaba guhatana, yerekana ibyo ikora bigamije guteza imbere abaturage.

Solidaris iba yateguye ibihembo bibiri birimo bigenewe ikigo cyangwa umuryango witwaye neza watowe n’itsinda ry’abakemurampaka (Prix du Jury Solidaris) n’ikigo/umuryango watowe n’abaturage benshi (Prix de Publique), abatsinze bagahabwa kuzitabira umunsi mukuru w’icyo kigo.

Twagirimana akomeza agira ati “Twe twatsindiye icyo gihembo cy’abatowe n’abaturage ‘Prix de Publique’. Iyo ubonye igihembo nyuma baguha umwanya wo kuza muri iri serukiramuco rya Solidaris Day. Ni uburyo bwiza bwo kumukamurika iby’iwacu mu Rwanda.”

Ishuri-Umuco ryatangijwe mu mpera za 2019 n’Abanyarwanda bagize Diaspora nyarwanda muri DRB-Rugari Liège bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira Umuco Nyarwanda.

Abana bigishwa Ikinyarwanda, kubyina, guhamiriza, kuvuza ingoma, ndetse uko guhura na bo bigatuma bakomeza gutekereza ku Rwanda n’uburyo baruteza imbere.

Inkuru bifitanye isano: Abana bavukiye mu Bubiligi bateguriwe urugendoshuri ruzabafasha kwiga Ikinyarwanda
 >https://mobile.igihe.com/diaspora/article/abana-bavukiye-mu-bubiligi-bateguriwe-urugendoshuri-ruzabafasha-kwiga

[Ishuri-Umuco ry’i Liège ryahurije abana n’ababyeyi mu busabane busoza umwaka w’amasomo 2024 (Amafoto)
 >https://mobile.igihe.com/diaspora/article/ishuri-umuco-ry-i-liege-ryahurije-abana-n-ababyeyi-mu-busabane-busoza-umwaka-w

Iri torero ryamurikiye abanyamahanga umuco Nyarwanda
Ishuri-Umuco ritorezwamo abana b'Abanyarwanda bavukiye cyangwa bakuriye mu mahanga
Byari ibyishimo ku bana bagize Ishuri-Umuco
Baserutse mu mbyino gakondo z'Umuco Nyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .