00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri-Umuco ry’i Liège ryahurije abana n’ababyeyi mu busabane busoza umwaka w’amasomo (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 June 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri-Umuco rikorera mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi, bwahurije hamwe abanyeshuri, ababyeyi, inshuti n’abaturanyi baryo mu gikorwa cy’ubusabane no kwifurizanya ibiruhuko byiza bisoza amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2022, ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

Iki gikorwa cyabereye kuri Institut Saint-Laurent aho iri shuri riherereye kikaba cyaranzwe n’imikino itandukanye.

Ishuri-Umuco ryatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2019 n’Abanyarwanda bagize Diaspora nyarwanda muri DRB-Rugari Liège bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.

Umuyobozi waryo Eric Twagirimana yagize ati “Twagerageje kwishakamo ubushobozi ngo dushyireho iri shuri aho abana bacu bazajya bahurira bakiga Ikinyarwanda, umuco w‘aho bakomoka, rikababera kandi ihuriro ryo kumenyana, kunga ubumwe no gusabana mu gihe bari no kwiga ibijyanye n‘imbyino, indirimbo n‘imihamirizo kuko na byo ni igice cy’amasomo biga.”

Twagirimana yavuze ko iyo abana bigishijwe ayo masomo barushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kuvuga neza Ikinyarwanda.

Ati “Kugira ngo tubigereho habayeho ko ababyeyi babigiramo uruhare batanga umusanzu ari wo uvamo ibikoresho by‘imfashanyigisho, ubwishingizi bw’aho dukorera n’ibindi.”

Muri iryo shuri harimo ibyiciro bitatu. Abana bafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu biga ukwabo, abo kuva kuri irindwi kugeza ku icumi bakajya ukwabo n’abo kuva ku icumi kazamura bakiga ukwabo.

Bahabwa amasomo kabiri cyangwa gatatu mu kwezi kuko biga icyumweru kimwe bagasimbuka ikindi bityo, bityo. Isaha ya mbere biga Ikinyarwanda, ikurikiyeho bakiga kubyina bya Kinyarwanda n’ibijyanye n‘umuco n’amateka y‘u Rwanda.

Mu mbogamizi iri shuri ryahuye na zo harimo no kwimuka aho ryakoreraga hamwe n’icyorezo cya Covid-19 byatumye rimara igihe ridakora bityo hakaba hari abana bamwe batongeye gusubira mu masomo.

Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye n’abo mu Ishuri-Umuco ubwo yabasuraga tariki ya 19 Kamena 2020 n’igikorwa cy’ubusabane ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

Bamwe mu bana biga mu Ishuri-Umuco bakinira ababyeyi mu Kinyarwanda
Mu busabane ababyeyi barizihiwe barabyina
Bamwe mu bana bakina umupira w'amaguru
Na bakuru babo na bamwe mu ababyeyi bakina imikino y'intoki
Abana batangiye gukura bakina ikinamico mu Kinyarwanda
Bwari ubusabane ku bato n'abakuru
Karirima uhagarariye IGIHE ku mugabane w'u Burayi ashimira abateguye iki gikorwa cyo gushinga iri shuri no gutegura ubusabane
Sylvie Sakumi ibumoso na Aline Benishya Serraz bamwe mu babyeyi bitabiriye ubu busabane banafite abana biga mu Ishuri-Umuco i Liège
Ababyeyi bakurikiye udukino tw'abana babo
Christine Mujawamariya avuga ijambo ryo gushimira ababyeyi bagenzi be bashyize hamwe muri iki gikorwa
Umwe mu babyeyi wafashe ijambo agashima kandi agaha impano abarimu b'abakorerabushake b'Ishuri-Umuco
Ababyeyi bafite abana mu Ishuri-Umuco bakurikiye ibiganiro
Abitabiriye iki gikorwa babyina imbyino nyarwanda
Basangiye ku mafunguro biteguriye ubwabo
Rusagara Alex waturutse i Kigali uyobora Ralex Logistics Ltd, wari mu biruhuko mu Bubiligi na wę ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Abagize Ishuri-Umuco barimo abarimu n'abandi bafatanya ngo rikomere barashimiwe
Eric Twagirimana uyobora Ishuri-Umuco ashima abitabiriye n'abo bafatanyije iki gikorwa bose
Wabaye n'umwanya wo gusangira ibitekerezo
Eric Twagirimana atanga ikiganiro cy'aho bavuye n'aho bageze, asaba ko ababyeyi bakwiyongera mu kohereza abana mu Ishuri-Umuco i Liège
Ntagugura Ituze Pascale avuga ijambo ryo gushima
Ubwo basangiraga amafunguro yari yateguwe
Ababyeyi bategura amafunguro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .