Imyigaragambyo yamagana iyicwa rya George Floyd yageze i Bruxelles mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Kamena 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Iminsi 14 irashize ibihumbi by’abaturage muri Leta zitandukanye muri Amerika no hirya no hino ku Isi bari mu myigaragambyo ikomeye igamije kwamagana urupfu rwa George Floyd.

George Perry Floyd Jr. yapfuye ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin washinze ivi rye ku ijosi rya Floyd mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46, ndetse ko muri iki gihe cyose “iminota ibiri n’amasegonda 53” Floyd yayimaze yataye ubwenge.

Uyu mwirabura yaguye mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yafatiwe n’abapolisi, umwe muri bo akamunigisha ivi ku ijosi kugeza aheze umwuka.

Urupfu rwa George Floyd rwateye impagaragara muri Amerika ndetse n’imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Isi ifata indi ntera kuko abantu benshi bamaganye ivanguraruhu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2020, abantu 10 000 bahuriye mu Mujyi wa Bruxelles mu myigaragambyo y’amahoro yo kwamagana urupfu rwa George Floyd.

Iyi myigaragambyo yatangiye saa Cyenda z’amanywa, yabereye imbere y’Urukiko Rukuru ‘Palais de Justice de Bruxelles’ mu Bubiligi.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze ahabereye imyigaragambyo yasanze mu gihe byari biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu 6000, iyo mibare yiyongereye cyane ku buryo bageraga ku 10000.

Abigaragambyaga barimo abaturutse impande zose mu Bubiligi bari mu byiciro byose kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuru, barimo abazungu n’abirabura.

Benshi bari bitwaje ibyapa biriho amagambo agaragaza ko ‘Ubuzima bw’umwirabura ni ubw’agaciro’; ‘Papa kuki udashaka gukodesha inzu yacu ku birabura?’; ‘Gutuza kw’abazungu bingana n’ivanguraruhu’; ‘Muhagarika ivanguraruhu ku Isi’; ‘Sinshobora guhumeka’ [aya ni amagambo Floyd yasubiriyemo umupolisi wamunigishije ivi amubwira ko ari ubura umwuka]; ‘Nta butabera, nta mahoro’ n’ayandi.

Abari mu myigaragambyo kandi intero yari imwe yo kwamagana ivanguraruhu rikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi muri iyi minsi.

Bavugaga ko iyicwa rya George Floyd riri kuba imbarutso y’impinduramatwara ikenewe mu guha uburenganzira abirabura.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, abitabiriye imyigaragambyo bari bambaye udupfukamunwa nk’uburyo bwo kwirinda guhererekanya ubwandu bw’iki cyorezo cyibasiye Isi.

Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .