Imyaka 75 irashize Ingabo za Amerika zibohoye Umujyi wa Bastogne mu maboko y’Aba-Nazi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Bastogne uri mu Majyepfo y’u Bubiligi habaye umuhango wo kwibuka imyaka 75 ishize Ingabo z’Abanyamerika zihuje imbaraga n’izo muri Canada, u Bwongereza, u Bufaransa mu rugamba rwo guhagarika Intambara ya Kabiri y’Isi muri aka karere.

Iki gikorwa cyabaye kuva ku wa 13 gisozwa ku wa 16 Ukuboza 2019, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose kuva ku bana kugeza ku basaza babonesheje amaso yabo iby’iyo ntambara.

Abacyitabiriye beretswe imyiyereko y’uko urugamba rwagenze, hagamijwe no gufasha abakiri bato kumenya ko ubwisanzure bafite bwaturutse ku kumeneka kw’amaraso menshi.

Abakuze bo baganiraga uko icyo gihe bari babayeho, ubuzima bukakaye banyuzemo, uko Abanazi bicaga urubozo imiryango y’Abayahudi n’uko babashije kurokoka.

Intambara ya Kabiri y’Isi yatangijwe n’u Budage tariki ya 1 Nzeri 1939, icyo gihugu cyayoborwaga na Adolphe Hitler cyagabye igitero kuri Pologne. Iyi ntambara yarangiye mu 1945, ihitanye abantu bagera kuri miliyoni 80.

Mu rwego rwo gusangira amateka yaranze ibihe n’ahantu habereye ibintu bikomeye byabera abakuru n’abato imfashanyigisho, umunyamakuru wa IGIHE yakurikiranye umuhango wo kwibuka imyaka 75 ishize Ingabo z’Abanyamerika zikuye Umujyi wa Bastogne mu maboko y’Aba-Nazi.

Muri uyu muhango herekanywe uko umunsi wo kubohora akarere ka Bastogne wagenze, bikorwa mu myiyereko ya gisirikare aho ingabo zari zitwaje imodoka za gisirikare n’intwaro za rutura zitambuka mu baturage na bo bakazishimira bakoma mu mashyi ingabo zibabohoye.

Iyi ntambara yatewe na Hitler wayoboraga u Budage washakaga inzira yo gucamo muri Ardennes-Belge ashaka kwigarurira akarere k’icyambu cya Anvers. Uyu yaje kugubwa gitumo n’ingabo zari ziyobowe na Général Eisenhower [Dwight David "Ike" Eisenhower yabaye Perezida wa 34 wa Amerika hagati ya 1953 na 1961. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yari jenerali mu Gisirikare akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo zahurijwe hamwe mu Burayi] barwana inkundura.

Iyi ntambara ngo yabaye mu bihe bikonje cyane by’ubutita aho kubona ibibatunga n’amasasu byari ikibazo gikomeye. Baje guterwa ingabo mu bitugu n’ingabo zirwanira ku butaka zari ziyobowe na Général Patton, intambara yarangiye mu mpera za 1945.

Bastogne ni umujyi w’igice kivuga Igifaransa mu Bubiligi uherereye mu Karere ka Wallonie mu Ntara ya Luxembourg ihana imbibi na Luxembourg; ni ahantu hatuje, hari ishyamba ryinshi n’imirambi.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 Intambara ya Kabiri y’Isi muri Bastogne-Ardenne witabiriwe n’abantu barenga 100 000 mu minsi itatu wamaze.

Ni igikorwa usanga cyahuruje imbaga nyamwinshi kuko amahoteli yuzura, umujyi na wo uba ushushe nk’icumbi cyangwa inkambi ya gisirikare kuko abenshi mu bawugenda baba bambaye impuzankano ya gisirikare mu guha agaciro n’icyubahiro ingabo nyinshi zahaguye n’izikiriho zibuka zikanerekana ko Ingabo y’Igihugu ari ishema ry’umuturage.

Ababaye abasirikare basubira mu myambaro yabo, aho urubyiruko rukunze igisirikare narwo rurimbishwa; ibi binajyana no kuba icyashara mu nzu zicuruza ibikoresho bya gisirikare kizamuka cyane.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bastogne, Benoît Lutgen, yavuze ko iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abitangiye guhagarika intambara.

Yagize ati “Ibi tubikora mu rwego rwo kwibuka kuko ni ngombwa kugira ngo duhe icyubahiro abamennye amaraso ngo tube turi abo turi ubu. Abari abasirikare bake bakiriho tubashimire ku mugaragaro kandi ibi bikabera urugero Isi yose atari mu Bubiligi gusa, ahabaye ubwicanyi nka Jenoside n’intambara zitandukanye.’’

Ku wa Mbere ubwo uyu muhango wasozwaga witabiriwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe; Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Saphie Wilmès; Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi; Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier witabiriye bwa mbere iki gikorwa; Le Grand –Duc Henri wa Luxembourg; Charles Michel uyobora Inama y’ibihugu by’u Burayi n’abandi.

Umwami Philippe yavuze ko abantu bakwiye kwitandukanya n’umwanzi no guharanira Uburenganzira bw’umuntu.

Nancy Pelosi we yashimangiye ko iki gikorwa kijyana no kuzirikana ku kubaka ahazaza.

Yagize ati “Ntitwibuka gusa amateka yabayeho, turebe n’imbere heza hacu.’’

Lutgen yashimye abitabiriye iki gikorwa, ashimangira ko kuba Perezida Frank-Walter Steinmeier yari ahari bigaragaza uko u Budage bushaka kunoza ubwiyunge.

Ati ‘‘Nubwo kubabona bibaye bitinze ariko muhaye agaciro ingabo ziri hano zarwanye uru rugamba zikaruhagarika. Ni ubutumwa bukomeye ngo ibyabaye bitazibagirana, haba mu Bubiligi, u Burayi no ku Isi yose muhesheje agaciro kandi demokarasi no kutavugirwamo no kurwanya abaheza nguni aho bava bakagera.’’

Mu batanze ubuhamya harimo Malcolm Buck Marsh w’imyaka 96 y’amavuko ukomoka muri Leta ya Alabama muri Amerika.

Uyu musaza wari ufite imyaka 21 ku rugamba yagize ati “Sinigeze ndota kuzagaruka aha Bastogne nyuma yo gutsinda uru rugamba, ariko binkoze ku mutima ukuntu mwatwakiriye, kuba mpawe ijambo hano ni uburyo bwiza bwo gusaba ko mu mirimo yacu ya buri munsi dusaba ko ku Isi haba amahoro.’’

Umuhango wo kwibuka ibihe byo guhagarika Intambara ya Kabiri y’Isi uha abasirikare bari ku rugamba umwanya wo gutanga ubuhamya, bakabwira abato ububi bwo kurwana no kumenya ko aribo ngabo z’ahazaza zigomba kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubuzima bwacyo muri rusange.

Abasirikare b'Ababiligi baba baje kwerekana intwaro n'ibindi bikoresho bigezweho kandi bandika n'abashaka kujya mu gisirikare bakiri bato
Abasirikare b'Abanyamerika bari kumwe n'umunyamakuru wa IGIHE mu Burayi Karirima Ngarambe. Bamubwiye ko ari iby'agaciro kuba aho bakuru babo bahagarikiye ubwicanyi
Abasirikare baganira n'abari mu ntambara amakuru y'uko urugamba rwagenze
Amajipe yakoreshwaga icyo gihe yifashishijwe mu karasisi
Amapikipiki nayo yaragakoze kuri urwo rugamba rwo guhagarika Intamba ya Kabiri y'Isi
Amasasu abiri asohoka mu mbunda iri muri iyi modoka y'intambara
Umuyobozi w’Umujyi wa Bastogne akaba ari n'umudepite mu Nteko ya EU, Benoît Lutgen, aganira na IGIHE
Hakoreshwaga imodoka zaturutse muri Amerika zifite moteri ifite imbaraga haba ku nto cyangwa inini
Igihe cy'urugamba habaga abafasha abandi kubaha imiti, icyo kunywa n'ibindi
Ijipe yambaye intwaro zifashishijwe mu ntambara
Imodoka nini z'urugamba za vuba na zo zarerekanwe muri iyi myiyerekano
Imodoka zafashaga mu gihe cy'urugamba mu 1944 na 1945
Imbunda yacyuye igihe yarwanaga kera 1945
Malcolm Buck Marsh w'imyaka 96 y'amavuko ukomoka muri Leta ya Alabama muri Amerika wari ufite imyaka 21 ku rugamba
Mu gihe bari bategereje gutambagira umujyi nkuko bawufashe mu 1945
Biba ari ibihe by'urugwiro
Umuhango wo kwibuka ihagarikwa ry'Intambara ya Kabiri y'Isi yose aba ari umunsi mukuru
Umuhanda uba wuzuye abaturage n'ibikoresho bya gisirikare. Aha barimo bitegura gutangira gukora akarasisi
Umwami w'u Bubiligi Philippe yavuze ko abantu bakwiye kwitandukanya n’umwanzi no guharanira Uburenganzira bw’umuntu
Abayobozi batandukanye bakikije Umwami Philippe w'u Bubiligi, Le Grand –Duc Henri wa Luxembourg, Perez, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, Charles Michel uyobora Inama ya EU, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Saphie Wilmès, Benoit Lutgen uyobora Bastogne n'abandi
Ibikoresho by'ubwoko butandukanye birerekanwa
Imyenda yiganjemo iya gisirikare iba yambawe na benshi
Hibutswe imyaka 75 ishize Ingabo za Amerika zibohoye Umujyi wa Bastogne mu maboko y’Aba-Nazi
Abana bato basobanurirwa uko intambara yagenze n'ibikoresho byifashishwaga
Imyiyereko yabereye mu maso y'ibihumbi by'abaturage

Amafoto: Karirima Ngarambe i Bastogne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .