00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyateye Umubiligi Peeters kwandika igitabo ‘Rwanda, 30 Years Later: Still the Same Questions’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 March 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umubiligi, Jean Pierre Peeters, wanditse igitabo yise ‘Rwanda, 30 Years Later: Still the Same Questions’ kivuga ku byo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko kubura amahoro mu myaka 15 yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari byo byavuyemo igitekerezo cyo kwandika kuri aya mateka.

Mu kiganiro na IGIHE, Jean Pierre Peeters yavuze ko ubwicanyi yabonye mu Rwanda mu 1994 bwarenze kamere ye ndetse bumukomeretsa igihe kinini ariko agira imbaraga zo kwandika ngo yereke Isi ko kubona ubu bugome bishengura umutima cyane iyo abona ayo mateka bamwe birirwa bayapfobya cyangwa bayahakana.

IGIHE: Uherutse kwandika igitabo wise ‘Rwanda, 30 Years Later: Still the Same Questions. Kucyandika byaje bite?

Jean-Pierre Peeters: ‘Nyuma y’imyaka 30’ nashakaga kugaragaza ibyo nabonye igihe namaze mu Rwanda.Nashakaga kwandika ibyo nabonye. Sindi umunyapolitiki cyangwa umunyamateka. Nashakaga gusa gutanga ubuhamya bw’ibyo nanyuzemo.

IGIHE: Muri iki gitabo hari aho uvugamo ababeshyi bagoreka nkana aya mateka wabise ( les escrocs de l’histoire). Washakaga kuvuga iki?

Jean-Pierre Peeters: Murakoze kumbaza icyo kibazo kuko icyo gika niwo mutima w’iki gitabo.

Ibindi urebye bigamije gusobanurira abasomyi amateka yagejeje aho hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwamagana icyaha ni ikintu kimwe ariko kandi ni ngombwa kugaragaza abatumye gikorwa hakicwa abarenga miliyoni ngo kubera uko bavutse.

Hari kandi aho uvuga ko kwandika ari ngombwa. Kubera iki?

Mbere na mbere, natangiye kwandika kugira ngo mvuge agahinda nari maranye imyaka yinshi muri njye. Ibyo nabonye n’ibyo nanyuzemo.

Si mu Rwanda gusa kuko ubundi inkuru yange itangirira mu Burundi. Niboneye ubwicanyi bwabereye muri komini za Ntega na Marangara mu Burundi mu 1988 n’ibyakurikiyeho.

Ibyo na byo byanteye igikomere gikomeye ariko ibyanteye kwandika mu by’ukuri ni ibyabereye mu Rwanda kuko byari indengakamere.Ibyabaye mu Rwanda ni ibintu bigoye gusobanura ukuntu abicanyi bafataga ibyo bakoraga nk’akazi.

Baravugaga bati ‘Turabyuka mu gitondo tujye ku kazi, kwica’. Babikoze mu gihe cy’amezi atatu. Muri iyo iminsi bicaga abantu bari hagati y’ibihumbi 10 na 12 buri munsi.

Impamvu nanditse ni uko ibyo nabonye byangumye mu mutwe bimfata imyaka itari munsi ya 15 ngo nongere gutora agatotsi nijoro. Nta munsi nagiraga amahoro byamporagamo. Naravugaga nti ‘nubwo nta muntu wo mu muryango wange nabonye yicwa ariko hari inshuti zange n’abantu nari nzi nabonye bapfa. Nari nifitemo uburakari ntashoboraga guhagarika.

Mu by’ukuri natekereje ko kwandika igitabo cyantwaye imyaka hafi itatu n’igice ari byo byambere umuti w’ibyo bintu byari mu mutwe ngo ndebe ko nakongera kubaho bisanzwe. Gusa iyo wabonye ibintu nka biriya ntushobora kongera kubaho nk’ibisanzwe.

Icyo nashakaga kugaragaza ni uko kwibuka ari ingenzi mbigaragaza mu ntangiriro y’igitabo. Iki gitabo nagituye abatazabasha kugisoma kuko bishwe ariko nibo bampaye imbarutso yo kucyandika.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .