00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku imurikabikorwa ry’ubwubatsi rizwi nka BATIMOI (AMAFOTO)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 January 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Mu buzima busanzwe buri wese ashimishwa no kugira aho atuye hamubereye, bikaba akarusho noneho mu gihe ufite inzu yawe, cyane ko Abanyarwanda mu mateka yabo bakunda kubaka. Kera ku babishoboraga, iyo umwana yagiraga imyaka irenze 18 yashoboraga guhabwa umunani w’isambu akubaka hafi y’umuryango we.

Ni yo mpamvu rero usanga ubwubatsi bufite agaciro gaturuka mu ruhererekane rw’amateka y’umuryango.

Nk’uko IGIHE isanzwe ibagerera hirya no hino mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo gusangira ibihabera, tariki ya 26 Mutarama 2025, twasuye ahaberaga imurikabikorwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi byifashishwa mu nyubako rizwi nka ‘BATIMOI Fair’, ribera mu Bubiligi.

Ni imurikabikorwa rimaze hafi imyaka 30 ryitabirwa n’abaturuka mu bihugu bihana imbibi n’u Bubiligi, birimo Luxambourg, u Bufaransa, u Buholandi n’ahandi.

Iri mu rikabikorwa riba rwego rwo kumurika ibigezweho mu bijyanye n’ubw’ubatsi n’ibibushamikiyeho byose harimo nk’ibikoreshwa mu gukesha inzu (interior design), kurondereza ingufu, ibijyanye no kwita ku buzima, inama z’ingenzi zitangwa n’inzobere mu gusana ibyangiritse n’ibindi.

kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abamurika barenga 160, aho bagaragaje ibishya bafite, ndetse banatanga inama ku bafite imishinga mu nzego zitandukanye basuye iri Murikabikorwa.

Tubatambagize mu mafoto bimwe mu byo twasuye:

Iri mu rikabikorwa riba rwego rwo kumurika ibigezweho mu bijyanye n’ubw’ubatsi n’ibibushamikiyeho
Ibihugu bitandukanye bihana imbibi n'u Bubiligi biraryitabira
Herekanwa ibishushanyo by'inyubako zigezweho
Uburyo bwo kurimbisha inzu 'interior design' bumurikirwa muri iri murikabikorwa
Abantu batandukanye baba baje kwihera amaso ibigezweho mu rwego rw'imyubakire
Hamurikwa n’amoko y’amakaro asaswa mu mazu cg ku nkuta
Inyubako zifite ingazi nziza kandi zidahenze, zikorwa hakoreshejwe ibikoresho nk’imbaho
Uburyo bushya bwo kubaka amadirishya
Hamurikwa kandi uburyo bwo kubaka ibyumba birimo uburi bw’abana bakiri bato
Batanga inama z’uko abakorera mu biro bakwita gukorera nubwo haba ari hato
Bimwe mu bimurikwa bikoreshwa mu nyubako hashyirwamo amashanyarazi
Hamurikwa n’ibikoresho bikoreshwa mu nyubako mu gutwara amazi cyangwa gaz n’ibindi
Hamurikwa n’ibikoresho byo mu nzu nk’uburiri n’ibind
Inzu nto zishobora kubakwa ku nkengero z’amazi, zikunzwe mu bukerarugendo cyangwa mu busitani bwo mu ngo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .