00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ubwo Abanyarwanda bifatanyaga n’abanya-Mozambique kwizihiza Umuganura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Kuwa 21 Kanama 2022, Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Mozambique bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique bizihije Umunsi w’Umuganura waranzwe n’ubusabane hagati yabo n’abanya-Mozambique.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Matola, mu nkengero z’umujyi wa Maputo, ahatuye umubare munini w’Abanyarwanda. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasaga 400 barimo abayobozi b’umujyi wa Matola n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Mozambique.

Ubusabane bwabimburiwe n’umupira w’amaguru hagati y’abakuze n’abato banganyije ibitego bibiri kuri bibiri. Bwakomeje basangira amafunguro ya Kinyarwanda harimo umuhango wo guha abana amata, gusangira ibiribwa nk’ibigori, imyumbati, ibijumba, amateke, ibitoki n’ibindi.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe yashimiye abateguye ubusabane, yongera kwibutsa igisobanuro cy’umuganura nk’isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira n’akamaro ufite mu muco nyarwanda ko gukomeza ubumwe bwabo.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kuba cyarashyizwe muri gahunda z’Igihugu byerekana uburemere Ubuyobozi bw’Igihugu buha uyu muhango.

Ambasaderi Nikobisanzwe yakanguriye Abanyarwanda batuye Mozambique gukomeza umuco Nyarwanda no kuwutoza abana babo byaba kubigisha Ikinyarwanda, imbyino za Kinyarwanda no kubakundisha igihugu cyabo.

Yanabakanguriye gukorera hamwe bashinga amashyirahamwe y’ubucuruzi azabafasha kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi no gukora imishinga yagutse umuntu ku giti cye atakwishoboza. Yakomeje ashishikariza Abanyarwanda batuye Mozambique kugana Ambasade ikabafasha kubona Indangamuntu, ibyangombwa by’inzira, ndetse banakanguriwe kwibaruza mu ibarura rusange riri gukorwa mu Rwanda ryanegerejwe ababa mu mahanga.

Uwari Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Mozambique, Ndabarasa Théophile yashimiye Abanyarwanda uko bitabira ibikorwa bya Leta nko gukora Umuganda, kwizihiza iminsi mikuru y’igihugu cyacu n’ibindi.

Uwari uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Matola we yavuze ko yishimiye kuba yatumiwe muri uyu muhango w’Umuganura wagenewe kwishimira umusaruro igihugu n’abantu ku giti cyabo baba baragezeho.

Ati “Ibi ni ibyerekana ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu byombi kandi ukomeza no gutera imbere.”

Ibirori byasusurukijwe n’Amatorero y’Abanyarwanda batuye muri Mozambique ndetse n’ayo muri Mozambique.

Guha abana amata biri muri gahunda yo gukomeza kubakundisha u Rwanda n'umuco warwo
Abana bahawe amata mu rwego rwo kubakundisha u Rwanda n'umuco warwo
Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko Umuganura ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y'u Rwanda
Uyu muhango waranzwe n'ubusabane
Urubyiruko rwiyerekana ku Muganura mu mikino njyarugamba
Abanyarwanda batuye muri Mozambique basabwe gukomeza kuba umwe
Habaye n'imikino njyarugamba
Ambasaderi Nikobisanzwe asuhuza abakinnyi mbere y'umukino
Umukino ku mpande zombi wari urimo ishyaka ryinshi
Amakipe yombi yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri
Umukino wa gishuti wahuje abanyarwanda n'abanya-Mozambique wari unogeye ijisho
Abakobwa n'ababyeyi bari bambaye kinyarwanda muri uyu muhango
Bamaze kwizihirwa, bacinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .