Ibi babitangarije mu nama ngarukamwaka yabereye i Roma mu Butaliyani, ku matariki ya 16 na 17 Ugushyingo 2024.
Mu itangazo iyi miryango yasohoye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, batangaje ko uku kwicwa kwa Pauline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwabaye nyuma y’uko hari abandi barokotse Jenoside bane bishwe urw’agashinyaguro.
Abo barokotse Jenoside baherutswe kwicwa mu mezi atatu ashize, IBUKA Europe yatangaje ko ari Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 mu karere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu karere ka Karongi.
Iri tangazo ryakomeje riti "Turihanganisha imiryango yabuze abavandimwe babo kandi dukomeza n’abarokotse Jenoside bari mu Rwanda no mu mahanga bahungabanyijwe n’ubu bwicanyi ndengakamere nyuma y’imyaka 30 twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,"
"Nk’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside kandi bafite mu nshingano kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, duhangayikishijwe no kubona ko nyuma y’imyaka 30 hari abakizira uko baremwe. Tubabajwe n’uko nyuma y’inzira ndende twanyuzemo tukagera aho tubana nk’Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cyo kubaka igihugu cyacu mu mahoro, hari abagitekereza kandi bagashyira mu bikorwa ubwicanyi ndengakamere bwibasira abarokotse Jenoside."
Abahagarariye IBUKA i Burayi kandi bavuze ko bashimira ubuyobozi bw’igihugu, bwashyizeho ingamba zibanisha Abanyarwanda mu mahoro ndetse no kutihanganira abatatira igihango.
Bakomeje bati "Turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ijambo aherutse kugeza ku Banyarwanda mu ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, aho yatanze umurongo ngenderwaho ku bakomeje kwinangira, bagamije kudusubiza aho igihugu cyavuye muri 1994."
Bakomeje basaba inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu, kuva ku Mudugudu kugera mu Ntara, gushyiraho ingamba ziganiriweho zigamije kumenya impamvu ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara hamwe na hamwe mu muryango Nyarwanda no gushaka uko yarandurwa burundu, cyane mu rubyiruko.
Basabye kandi inzego z’umutekano kuva ku Mudugudu kugera ku rwego w’Intara gukaza
umutekano w’abarokotse Jenoside, igihe habonetse ibimenyetso byerekeza ku kuba bagirirwa nabi kandi izo nzego zigatanga amakuru byihuse mu Rwego rw’Ubugenzacyaha.
Bongeyeho ko "Turasaba inzego z’ubutabera guha agaciro kihariye ibyaha bifite aho bihuriye n’ingengabiterezo ya Jenoside, no kwibasirwa abarokotse Jenoside, kandi hagatangwa ubutabera bwihuse. Turasaba Minisiteri ifite mu nshingano zayo ubumwe bw’abanyarwanda gushyiraho ingamba zihariye zo guhangana n’iki kibazo, harebwa icyakorwa ku rwego rw’umuryango Nyarwanda ndetse no mu mashuri."
Mu bindi iyi miryango yasabye, harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kureba uko hashyirwaho itegeko rihana by’umwihariko, umuntu wese ukora ubwicanyi ndengakamere bugambiriwe kandi bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Bati "Ku ruhande rwacu, mu nshingano z’imiryango ya Ibuka duhagarariye mu bihugu by’i Burayi dukomeje kurwanya abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho dutuye, dukomeje kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufatanya n’ubutabera ngo abakoze Jenoside batarafatwa bakurikiranwe."
Basoje bavuga ko bifuza u Rwanda aho abarokotse Jenoside bakiriho, bumva bafite umutekano usesuye nk’abandi Banyarwanda bose, mu ntara, mu turere no mu midugudu igize igihugu.
Aba bahagarariye IBUKA Europe bahuriye muri iyo nama, barimo Honorine Mujyambere, uhagarariye IBUKA mu Butaliyani na IBUKA Europe, Ernest Sagaga uhagarariye IBUKA mu Bubiligi, Christine Safari wa IBUKA y’u Buholandi, Marcel Kabanda wa IBUKA mu Bufaransa,
Josine Kanamugire uhagarariye IBUKA muri Suède, César Murangira wa IBUKA yo mu Busuwisi, Judence Kayitesi wa IBUKA mu Budage, Egide Victor Semukanya wa IBUKA ya Danemark na Michael Nshimiyimana uyobora IBUKA muri Finlande.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!