Kurwanira imbaraga n’ubutegetsi n’ubutwererane mpuzamahanga bikunze gutwarwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo ndetse n’amakimbirane yasizwe n’ubukoloni.
Ihungabana ry’umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi kuva ku itariki ya 17 Werurwe 2025, ni urugero rugaragara.
Guverinoma y’u Bubiligi ikomeje gushyira imbaraga mu birego bitandukanye byibasira u Rwanda nubwo ubutwererane bwarwo bwakomeje kutajegajega.
Ariko aho kugira ngo hagaragazwe impamvu zifatika, z’amakimbirane, bisa n’ibihimbwa mu kwigira nk’aho, u Bubiligi bushaka gufasha mu kubungabunga ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi nyamara nta shingiro bifite.
Iyo tuvuga amategeko mpuzamahanga ni ingenzi kurebera ku hahise. U Bubiligi bufite amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bwo bukwiye kugira ijambo mu gushinja u Rwanda cyane ko n’ahahise hagaragaza ukubogama n’uruhande bwariho.
Ubwo icyo gihe ubuzima bw’abaturage ibihumbi bwari mu kaga, u Bubiligi bwahisemo kwirengagiza ibikorwa by’ubutabazi byari mu nshingano zabwo, busiga bari kwicwa.
Uko guceceka kw’ahahise kwatumye dukomeza igitekerezo cy’uko amategeko mpuzamahanga akora mu buryo bubiri, aho bamwe uburenganzira bwabo bwubahirizwa abandi bakirengagizwa.
Politiki y’u Bubiligi uyu munsi irangajwe imbere no gusabira ibihano u Rwanda izamura ibibazo byinshi. Ese mu by’ukuri ni nde ubuza umutekano Akarere? Ibirego by’u Bubiligi ku guhungabanya umutekano bihisha ukuri kandi bigorana kumva.
Icyemezo cy’u Bubiligi kigaragaza ko bushaka gushyira inyungu za politiki imbere bukirengagiza ukuri ku makimbirane y’imbere mu gihugu, Jenoside iri gukorwa ndetse n’Abanye-Congo bahunga ibikorwa by’urugomo.
Binyuze mu gutera inkunga ibitangazamakuru bikwirakwiza imvugo z’urwango, ndetse no gutanga ubufasha ku ngabo zagize uruhare mu gutuma amahoro abura mu Karere.
Ibikorwa bya Kinshasa ikorana cyane n’imitwe yitwaje intwaro ifite amateka mabi , nabyo bituma hakemangwa ubunyangamugayo bw’umwanzuro w’u Bubiligi.
Ubufatanye bwa RDC mu gushyigikira imitwe y’abahezanguni bugaragaza ukwiyoberanya kw’abanyapolitiki bamwe b’Ababiligi biyita abacamanza b’amahoro.
Ni nde koko ufite uruhare mu guhungabanya umutekano? Ni u Rwanda, rurwana no kurinda imbibi zarwo, cyangwa ni u Bubiligi, burwana no kugenzura ibivugwa no gukomeza kugira ijambo mu turere bwakolonije igihe kinini?
Iyi myitwarire y’ubushotoranyi y’ubutegetsi bw’u Bubiligi ku Rwanda ntishobora gutandukanywa n’ubwoba bw’Abanyapolitiki bamwe ku gutera imbere ku Rwanda.
Mu by’ukuri, amateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi aracyagira ingaruka ku mubano mpuzamahanga wabwo, kandi u Rwanda rukemanga umurage w’uburyo bwakomeje gushyigikira ukudatera imbere kw’ibihugu by’Afurika.
Imyitwarire y’abadipolomate b’Ababiligi igaragara nk’ikimenyetso cy’imyumvire irimo agasuzuguro no gutakariza abantu icyizere.
Mu kwirengagiza u Rwanda mu biganiro no kutemera ingaruka z’ibihano byabo, ubutegetsi bw’u Bubiligi bushobora gufatwa nk’abateranya mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Igihe kirageze cyo gusubira ku byemezo byafashwe mu buryo bubogamiye uruhande rumwe. Aho gushyiraho ibihano, u Bubiligi bwakagombye kugaragaza ubutwari buganisha ku biganiro by’ukuri byubahiriza ibyifuzo by’abaturage b’Afurika. Aho gukomeza inzira y’ubwumvikane buke, ibihugu bigomba gushaka umwanzuro rusange wo kubaka ahazaza h’amahoro n’iterambere kuri bose.
Ni ingenzi guhitamo ibiganiro aho guhitamo amakimbirane, guhitamo kumva no gusobanukirwa aho guhitamo gushidikanya, no guhitamo kumva abandi aho kubashinja.
Iyo ni yo nzira yonyine ishobora kugeza ku mahoro arambye no kwirinda ko amakosa y’ahashize yakwisubiramo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!