00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye y’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bamagana ubuhenzaguni bwa Politiki y’u Bubiligi

Yanditswe na Gakuba Ernest
Kuya 10 March 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Twebwe, Ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda, duhangayikishije n’uburyo u Rwanda rukomeje kwibasirwa n’izengo zose z’ubutegetsi. Ni byiza ko twihuje n’igihugu cyatwakiriye, dukunda u Bubiligi n’indangagaciro bwubakiye ku butabera no kubazwa inshingano ariko ntidushobora guceceka ku bikomeje kuvugwa ku kibazo cyo mu Karere k’ibiyaga bigari bibogamiye uruhande rumwe.

Duhangayikishijwe cyane n’ubukangurambaga burwanya u Rwanda bukomeje gukorwa n’u Bubiligi ku rwego rw’u Burayi n’ibyemezo bigenda bifatwa ku rwego rwa Bruxelles, Wallon no mu nzego z’ibanze.

Akenshi bitangizwa n’abayobozi batowe bafite inkomoko muri RDC bagenda baterura ijambo ku rundi mu myanzuro guverinoma ya RDC ikoreshwa nk’igikoresho, cyo kwirengagiza ukuri ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Twumva kandi twifatanyije n’abaturage b’Abanye-Congo n’icyifuzo cyabo cyo kugera ku mahoro arambye ariko ibyo ntibisobanuye kugendera kuri Politiki y’ubuhumyi no gushingira ku mvugo zigamije kurengera Kinshasa ku nshingano zayo yananiwe.

Ntibyakwihanganirwa kubura ubunyamwuga n’ubushishozi

Kwirengagiza inshingano z’inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bibazo by’Umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC ni ikosa rikomeye.

Guhera mu myaka myinshi, Guverinoma yatakaje kugenzura mu buryo bukwiye ibice byinshi, byibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 120, myinshi muri yo igira uruhare mu ihohoterwa n’ibyaha bikorerwa abasivili.

Mu Ukwakira 2023 no muri Mata 2024, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu ryasohoye raporo igaragaza ko ingabo na Polisi bya RDC bigira uruhare rurenga 40% mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.

Perezida wa RDC yakunze gutangaza ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse anitabaza abacanshuro by’Abanyaburayi hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga. Ni he mu myanzuro y’u Bubiligi ibyo bikorwa bigaragazwa?

Aho guhitamo inzira ikwiye mu gukemura ibibazo, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo mu Bubiligi bahisemo inzira yoroshye kandi ibogamye yo kugaragaza u Rwanda nk’urukwiye kuryozwa amakimbirane yo muri RDC.

Uko gufata uruhande birababaje kuko u Bubiligi buzi ikibazo cyo mu Karere k’ibiyaga bigari kandi bwagakwiye kumva kurusha undi uwo ari we wese umuzi w’ikibazo cy’amakimbirane kubera amateka y’ubukoloni bwabwo.

Ukwisubira ku mateka by’u Bubiligi

Mu 1997 ubwo u Buransa bwafashaga abajenosideri, Komisiyo y’Inteko Ishinga Ametegeko y’u Bubiligi yakoze iperereza ku ruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mirimo yatumye Minisitiri w’Intebe Guy Verhofstadt asaba imbabazi mu 2000.

Mu 2000 kandi u Bubiligi bwashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi uwari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Abdulaye Yerodia Ndombasi, washinjwaga irondabwoko nyuma y’uko ahamagariye abaturage kurimbura Abatutsi.

Uyu munsi mu gihe hari ubwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC, ubwo bushishozi bw’u Bubiligi bwagiye he?

Kwirengagiza ikibazo mu mizi n’urwango rushingiye ku ivanguramoko

Kuba Abavuga Ikinyarwanda barisanze muri RDC, ntabwo bidusubiza mu bukoroni. Bitandukanye n’ibindi bihugu bya Afurika byabashije gukemura icyo kibazo hatabayeho kwica abaturage babyo, RDC yo yahisemo kwihekura.

Mu 1981 Guverinoma ya Mobutu yabambuye ubwenegihugu.

Mu 1998 umuhamagaro wa Yerodia Ndombasi wo kwica Abatutsi watumye habaho ubwicanyi.

Mu 2021 Umuryango Genocide Watch wagaragaje ko Abanyamulenge bageze ku cyiciro cya 9 n’icya 10 bakorerwa Jenoside (icyiciro cya 9 ni ugutsemba ubwoko mu gihe icya 10 ari uguhakana no gupfobya Jenoside).

Mu 2022, Loni yatanze impuruza ku rwango rushingiye ku moko n’imvugo z’urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda muri RDC

Urwo rwango n’iyo ntandaro ikomeye y’amakimbirane aho kuba ibyo bivugwa ko u Rwanda rwifuza ubutunzi bw’amabuye y’agaciro ya RDC.

Guhera mu 1994 Loni yakomeje kugaragaza ko Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi mitwe ifite uruhare mu ihohoterwa ritagira ingano ryibasira abaturage kandi ifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko yangiza aka Karere, nyamara kuri ubu bari gukorana n’Ingabo za RDC ku mugaragaro.

Bigaragazwa na Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ifatwa ry’abasirikare bakuru ba FDLR baherutse gufatirwa i Goma banagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusaba abafata ibyemezo b’u Bubiligi

Turasaba abayobozi b’u Bubiligi kugira ubushishozi. Ntabwo ari ukwirengagiza agahinda k’Abanye-Congo, ntabwo ari no gukingira ikibaba u Rwanda ku bijyanye n’ibyo rushinjwa, ahubwo ni ukugira isesengura rirangwa n’ubutabera n’ubwitonzi, rishingiye ku bimenyetso, kandi rihuye n’ukuri ku bibazo biriho.

Iki gihe si icyo amagambo yo gutera akanyabugabo abandi ahubwo ni icyo gufata inshingano.

Ariko inzira yahiswemo n’abayobozi b’u Bubiligi si yo ikwiye, kuko aho kugabanya umwuka mubi, ahubwo burushaho gukongeza amakimbirane budashishikajwe no gukemura impamvu nyamukuru zayo.

Uburyo bubogamye nk’ubu bushobora no gukongeza umwuka mubi hagati y’Abanye-Congo batuye mu Bubiligi n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bikaba byashyira mu kaga imibanire myiza y’abaturage aho dutuye.

Ibihano ntibizakemura iki kibazo. Gushinja uruhande rumwe ntibizazana amahoro. Gushishikariza abayobozi b’Abanye-Congo gukomeza kwirengagiza ibisubizo ni uguteshuka ku nshingano kandi binadindiza ibyagezweho n’abayobozi b’Akarere ba EAC na SADC bigamije kurangiza ayo makimbirane.

Inzira yonyine ishoboka ni ishingiye ku isesengura rinyuze mu mucyo, rishingiye ku kumva neza imiterere y’akarere, kandi rishingiye no kuganira n’ubwumvikane, ni byo bishobora gutanga igisubizo kirambye.

U Bubiligi bufite umuco wo guharanira ukuri n’ubutabera mu Karere k’ibiyaga bigari. Ntibukwiye gutera umugongo uwo murage ngo buhitemo imyifatire ibogomye kandi ishingiye ku buhumbyi.

Ni ibaruwa yanditswe n’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, itangazwa ku mugaragaro ku wa 10 Werurwe 2025 na Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, DRB-Fédéral, Gakuba Ernest.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, DRB-Fédéral, Gakuba Ernest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .