00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Higiro Prosper yahembwe nka Ambasaderi w’umwaka muri Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2025 saa 08:05
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yahawe igihembo ashimirwa nka ambasaderi w’indashyikirwa w’umwaka wa 2024 mu bahagarariye ibihugu byabo muri Canada.

Ni igihembo Amb. Higiro yashyikirijwe na Ambasaderi wa Maroc, Souriya Otmani, akaba uhagarariye abandi ba ambasaderi bakorera muri icyo gihugu.

Higiro Prosper yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada ku wa 15 Nyakanga 2019, agera mu murwa mukuru Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2019, mu gihe ku wa Ugushyingo 2019, ari bwo yatanze impapuro zimuhesha guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Higiro ni umunyapolitiki akaba yaranabaye umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana, PL. Yabaye umusenateri, yaniyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo mu 2010.

Yabaye kandi umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL).

Mu mihigo yari afite ubwo yagirwaga Ambasaderi muri Canada, Higiro yavugaga ko azibanda ku kuzamura ubucuruzi u Rwanda rwohereze ibicuruzwa byinshi muri Canada, agakangurira abanyarwanda bo muri Diaspora, gushora imari yabo mu Rwanda no kubashishikariza gusura u Rwanda ku rwego rw’ubukerarugendo.

Yagaragazaga kandi ko azita ku gushyira hamwe Abanyarwanda bari muri Canada kuko hariyo 15 000, ariko bari mu byiciro bitandukanye harimo abakurikira gahunda ndetse bashyigikiye politiki y’igihugu n’abandi bayirwanya ariko azagerageza guhuza ibyiciro byombi akabakangurira bose kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Higiro Prosper yabaye Ambasaderi w'umwaka muri Canada
Ni igihembo yashyikirijwe na Ambasaderi wa Maroc, Souriya Otmani, akaba uhagarariye abandi ba ambasaderi bakorera muri icyo gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .