00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harizihizwa imyaka 28 ishize Ibuka Mémoire & Justice- Belgique ishinzwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 August 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Imyaka 28 irashize mu Bubiligi hatangijwe ibikorwa by’Umuryango urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka.

Ibuka-Belgique yashinzwe kuwa 16 Kanama 1994, hagamijwe kurushaho kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba muri iki gihugu n’ahandi hirya no hino ku Mugabane w’i Burayi.

Umwe mu bari bagize itsinda ritanga ibitekerezo muri gahunda yo gushinga Ibuka-Belgique, Me Karongozi Andre-Martin yavuze ko igitekerezo cyavuye ku bantu batandukanye.

Ati “Igitekerezo cyari cyavuye kuri Eugène Mutabazi. Izina Ibuka ribonwa na Jean Bizimana. Naho inyito Memoire et Justice igenwa na Prof. Alain Verhaagen. Icyo gihe Inama yabereye muri cabinet d’avocats i Bruxelles kwa Nyakwigendera Me Michel Graindorge. Twifurize Ibuka gukomeza inshingano yihaye mu izina ry’abatakiriho n’abariho.”

Ishyirwaho ry’uyu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ryabaye ibintu byoroshye mu Bubiligi, bitewe n’amateka y’u Rwanda n’u Bubiligi, yaba ay’ubukoroni n’uruhare yagize mu kugira ngo habeho Jenoside.

Mu Bubiligi, ivuka rya Ibuka-Belgique abanyapolitiki ntibaryishimiraga kuko bumvaga ryatuma amashyaka atavuga rumwe n’ayari ku butegetsi icyo gihe agira aho ahera anenga uko u Bubiligi bwitwaye mu mateka y’u Rwanda, urupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi baguye i Rwanda bishwe n’ibindi.

Habayeho imbaraga no gushira hamwe ku bantu b’ingeri nyinshi zitandukanye, Ababiligi n’Abanyarwanda baraye amajoro Ibuka igera aho ibona izuba.

Mu ntangiriro, igikorwa cya mbere nyirizina cyakozwe tariki ya 7 Mata 1995 na Ibuka-Belgique hibukwa imbaga y’abantu barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyarakurikiwe n’izindi nyandiko nyinshi zo kwamagana abajenosideri bari hirya no hino ku Isi, aha umuntu yavuga nk’iyamaganwa rya Kabuga Felicien wari ukiri muri RDC icyo gihe.

Ibuka-Belgique yagiye iyoborwa n’abantu batandukanye barimo Pasteur Kageruka, Eugène Twagira Mutabazi, André-Martin Karongozi, François Kayitakire, Placide Kalisa, Albert Hangu, Eric Rutayisire, Déo Mazina, Lyamukuru Félicité na Sagaga Ernest iyiyobora uyu munsi.

Imyaka 28 irashize mu Bubiligi hatangijwe ibikorwa by’Umuryango urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka
Inyito Memoire et Justice yatanzwe na Prof. Alain Verhaagen
Jean Bizimana watanze inyito ya Ibuka
Eugène Mutabazi uri mu batanze igitekerezo cyo gutangiza Ibuka-Belgique

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .