Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, bagiranye na One Nation Radio cyatambutse kuri X, bagaragaje uko Abanyarwanda bo mu bihugu bakoreramo biteguye gushyira mu bikorwa iyi ntego.
Bagaragaje ko Abanyarwanda batuye mu mahanga bumva neza iyi ntego kandi basanzwe banayishyira mu bikorwa ahubwo igikwiye ari ukurushaho kuyishyiramo imbaraga.
Ambasaderi Mukantabana yagize ati “Byaba mu gushora imari mu gihugu mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, siporo n’ibindi ubona ko diaspora ifitemo uruhare rukomeye.”
Yagaragaje ko kuba diaspora yarinjije hafi miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika mu Rwanda mu mwaka 2023 ari igihamya cy’uko yiteguye kugira uruhare mu iterambere.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo uruhare rwabo rwiyongere.
Ati “Urebye umuvuduko igihugu cyacu kiriho w’iterambere ni ukuvuga ko natwe tugomba kuwugenderaho tukagenda duhuza ibikorwa byacu na NST2. Tugomba gusoma NST2 tukayisobanukirwa kurushaho noneho buri wese akajya areba uruhare rwe.”
Yavuze ko kuba umubare w’imiryango Nyarwanda iba muri Amerika warazamutse ubu ikaba irenga 30, ari ikindi kimenyetso gikomeye ko Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwishyira hamwe bagahuza imbaraga n’ibitekerezo baharanira iterambere ry’igihugu muri rusange ndetse n’iryabo ku giti cyabo.
Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko aba Banyarwanda baba mu mahanga banagize uruhare rukomeye cyane mu guhuza igihugu n’ibigo bimwe by’amashuri byo muri Amerika.
Yatanze urugero rwa Kaminuza ya Kent muri Ohio yafunguye ibiro byayo mu Rwanda bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda.
Ati “Kent State University isigaye ikorera mu Rwanda kandi byatangiriye ku muntu wagiye abona ko bikenewe ko yakagura n’ibikorwa byayo mu Rwanda bitangira gutyo.”
Yanakomoje ku itsinda ry’impuguke mu buvuzi ziherutse kuva muri Amerika ziza mu Rwanda gukorana na bagenzi babo mu rwego rwo gusangira ubumenyi.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana yagaragaje ko kuba hari inyigo nyinshi zigenda zikorwa ku Rwanda zikarugaragaza nk’ahantu heza hatekanye ho gushora imari no gukorera ibikorwa bifite icyo bikwiye kubwira Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yagaragaje ko hari ibihugu bikomeye bihitamo kuzana imishinga mu Rwanda atari ikindi, ahubwo ari ukubera gusa ko biba bibona ko bizatanga umusaruro.
Ati “Tugomba mbere na mbere kwizera ibyo igihugu gikora kandi tukamenya ko ari ahazaza hacu n’ah’abana bacu waba uhatuye cyangwa utahatuye.”
Yavuze ko igihugu cyashyizeho ibikorwaremezo bityo abantu bakwiye kubibyaza umusaruro, anasaba Abanyarwanda batuye mu mahanga gutinyuka.
Ati “Abantu muri diaspora bafite amafaranga bamwe baranabyivugira kandi bagenda bashora imari, abantu bakwiye gukomeza gutekereza u Rwanda rukaza imbere [...] hari uburyo bwinshi bwagukubira amafaranga yawe inshuro nyinshi iyo uyashoye mu Rwanda kuruta uko wayashora ahantu utizeye neza.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, na we yagaragaje ko hari byinshi Abanyarwanda batuye mu mahanga bagezeho birimo kwishyira hamwe aho batuye ndetse bakanishakira ubuyobozi.
Yavuze ko diaspora isigaye ibona u Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari yabo kubera umuvuduko w’ubukungu igihugu kiriho.
Ambasaderi Igor ashimangira ko kimwe mu byo basaba Abanyarwanda batuye mu mahanga ari ukurushaho gushyira imbere ubufatanye.
Ati “Igikomeye kandi gikwiriye gushyirwamo imbaraga ni ubufatanye, Umunyarwanda akamenya ko hari uruhare ashobora kugira ku giti cye ariko uruhare rukomeye kurushaho ni igihe akoranye n’abandi, abantu bakamenya ko bagomba gufatanya bakuzuzanya kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo biteza imbere u Rwanda.”
Herve Kubwimana uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Budage, yavuze ko gahunda zikubiye muri NST2 bbabanje kuzisoma no kuzisesengura bagamije kureba aho bakibanda cyane.
Yatanze urugero avuga ko nko mu buhinzi hari ibyo bafashamo igihugu.
Ati “Twe tubona nko gufasha ubutwererane hagati y’ibigo bikomeye bimwe na bimwe bifite amakuru ahagije ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bitewe n’ubushakashatsi baba barakoze ndetse bifite n’ibikoresho, bishobora gukenerwa mu Rwanda tukaba twabasha guhuza ibigo nk’ibyo n’ibigo byo mu Rwanda.”
Kubwimana yavuze ko hari n’izindi gahunda nko gushaka uko Abanyarwanda bajya mu mahanga kwiga uko ibintu bimwe na bimwe bikorwa aho gutegereza ko abo muri ibyo bihugu aribo bazajya babasanga mu Rwanda kubibigisha.
Yanakomoje kuri gahunda yo gushaka amasoko mu Budage y’ibicuruzwa biboneka ku bwinshi mu Rwanda.
Kuri gahunda ijyanye no guhanga imirimo, Kubwimana yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gushyiraho ibigega bitera inkunga abantu bahanga udushya mu Rwanda nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe.
Ati “Ese twe kuki tutabikora tukareba ngo ni bande bari guhanga udushya mu Rwanda, byaba ibihumbi 50 by’amadolari cyangwa by’amayero byaba ibihumbi 100, tukaba twashaka uburyo dufasha abantu bahanga udushya mu Rwanda. Abanyarwanda batuye mu mahanga bakwiye kwizera igihugu cyabo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!