00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guha ubwenegihugu abakekwaho Jenoside ni ugutiza umurindi abayipfobya- Amb. Busingye

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 May 2022 saa 02:36
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yagaragaje ko kwemera gucumbikira abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha ubwenegihugu ari ugutiza umurindi ikinyejana gishya cy’abayihakana.

Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongereza.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2022, cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bwongereza.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Busingye, yagarutse ku mpamvu yo kwibuka, ashimangira ko ari igikorwa kigamije guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.

Yagize ati “Ubuhamya n’umurava w’abarokotse Jenoside bifasha mu kwigisha abantu benshi no kutwibutsa impamvu tugomba gukomeza kuvugurura imikorere yacu buri mwaka. Amajwi y’abarokotse agomba kumvwa kuko adufasha kubika amateka, kuko ari ingenzi muri iki gihe hatangwa amakuru menshi y’impuha.’’

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa kuko yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda.

Ati “Turibuka kuko Jenoside yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abanyarwanda barenga miliyoni. Turibuka ubunyamaswa yakoranywe. Turibuka ubwoba, umubabaro n’uburibwe abishwe banyuzemo ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe abarokotse babana nabyo.’’

Mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside, Ambasaderi Busingye yagaragaje ko Jenoside mu itegurwa ryayo itangirira ku magambo hanyuma ubwicanyi bukazabaho nyuma.

Ati “Jenoside itangirana n’amagambo, imbwirwaruhame ndetse n’amacakubiri, ntihera ku bwicanyi. Uyu munsi dufite ubushobozi bwo guhangana nabyo. Abahakana Jenoside baracyahari, babikora bihishe mu mwambaro w’ubwisanzure bwo kuvuga ibyo bashaka.”

Yifashishije ingero z’imbwirwaruhame zatanzwe n’abarimo Kayibanda Grégoire, Gitera Joseph, Mugesera Léon, Bagosora Théoneste n’abandi.

Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aya magambo adatandukanye n’ayavugwaga n’abarimo Rusesabagina Paul ufungiye ibyaha by’iterabwoba yakoze binyuze mu gushinga Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda bikagwamo abantu icyenda, abandi bagakomereka, hagasahurwa n’imitungo yabo.

Rusesabagina yavuze ko umutwe ayoboye uzakomeza kurwana kugeza ugeze ku "burenganzira bw’abanyarwanda kavukire".

Ati “Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibi n’amagambo y’amacakubiri ya Kayibanda na Mugesera?”.

Busingye yavuze ko bidakwiye ko ibihugu bikomeza gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Kwemerera gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside cyangwa kubaha ubwenegihugu no gutuma ibi bitinza ubutabera, bihembera bikanatiza umurindi ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abazabakomokaho.’’

Yavuze ko abakurikiranwaho ibyaha bari mu mahanga bahita bashaka uburyo bwo guhakana Jenoside no gukwirakwiza ibitekerezo byabo by’urwango.

Yagaragaje ko igikeneye gukorwa ari ugukurikirana abakekwa bakidegembya na bo bakagezwa mu nkiko ’ubutabera bugatangwa.’

Ati “Turi guharanira ko batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bwongereza, umunsi umwe bazagezwa mu rukiko kandi tuzakorana na buri wese uzabishaka muri iyi nzira iharanira kubona ukuri no kwimakaza amahoro.’’

Kugeza ubu, ibihugu birimo u Butaliyani, u Bufaransa n’u Bubiligi byashyizeho amategeko ahana abahakana n’abapfobya Abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe ibihugu 25 kuri ubu ari byo bifite amategeko ahana abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Igikorwa cyo kwibuka muri Newcastle cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bacyitabiriye harimo na Meya w’Umujyi wa Newcastle, Habib Rahman na Depite Chi Onwurah.

Ambasaderi Busingye yagaragaje ko Jenoside mu itegurwa ryayo itangirira ku magambo hanyuma ubwicanyi bukazabaho nyuma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .