Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Dr Sebashongore yashyikirije izi mpapuro Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nicolas de La Grandville.
Mu bigo by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [Institutions Européennes], habarizwamo Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu byo kuri uyu mugabane, Komisiyo y’uyu muryango, Komite ishinzwe ubukungu n’imibereho n’ibindi.
Ambasaderi Dieudonné Sebashongore yageze mu Mujyi wa Bruxelles aho azakorera imirimo ye yo guhagararira inyungu z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2020.
Ubwo yatangaga inyandiko zisaba uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi ku wa 18 Kanama, icyo gihe Ambasade yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri icyo gihugu no muri Luxembourg ko Ambasaderi Sebashongore yishimiye kuzakorana nabo kandi ko ashishikajwe no gukomeza gusigasira ibyagezweho n’abamubanjirije.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yagennye Dr Sebashongore ngo ahagararire u Rwanda mu Bubiligi asimbuye Rugira Amandin wagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambia.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!