Denmark: Abanyarwanda batuye muri Jylland na Fyn baganiriye n’ababahagarariye muri Diaspora

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Karere ka Jylland na Fyn muri Danemark bahuye n’abayobozi babo muri Diaspora baganira ku iterambere umuryango ubahuza umaze kugeraho n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yabaye ku wa 31 Ukwakira 2020, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abayitabiriye baganiriye ku ntambwe Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Karere ka Jylland na Fyn umaze gutera, bishimira ibyagezweho ndetse binegura ku bitaragenze neza.

Nyuma y’imyaka umunani ayobora Diaspora mu Karere ka Jylland na Fyn guhera tariki ya 24 Werurwe 2012, Jackiline Hansen yasezeye ku mirimo ye nka Perezida imbere ya komite yose n’Abanyarwanda batandukanye bitabiriye iyi nama.

Mu kiganiro na IGIHE, Jackiline Hansen, yavuze ku rwibutso yajyanye mu gihe yamaze ahagarariye Diaspora Nyarwanda.

Ati “Nubwo nasezeye icyanshimishije ni ukubona uko Abanyarwanda bo muri aka Karere bitabiriye ibikorwa byose twabatumiragamo kandi koko ukabona ko babigira ibyabo. Ibi rero byakomeje kumpa imbaraga zo gukomeza gukorana na bo iyi myaka yose n’ubwo nabaga mbifatanyije n’ibindi.’’

Yavuze ko ikindi cyamuhaga imbaraga ari amateka y’Abanyarwanda n’ibyo banyuzemo bigoye ariko bikabaremamo umutima wo gukotana.

Ati “Ibyo tubona bikorwa mu gihugu biduha urugero rwiza, tukifuza kubigiramo uruhare natwe muri Diaspora. Nashimishijwe n’imikoranire myiza n’abayobozi b’ambasade iduhugarariye muri Scandinavia kandi iduhora hafi mu bikorwa byose biduhuza ndetse n’icyo tubakeneyeho bagishoboye ntacyo twababuranye.’’

Hansen yashimangiye ko mu bindi bikorwa bimutera ishema cyane harimo Rwanda Day, Umuganura n’ibindi bihuriza hamwe Abanyarwanda benshi bagasabana, bakongera kwibukiranya umuco gakondo w’igihugu cyabibarutse.

Yakomeje ati “Bituma tutigunga kuko tuba mu bihugu bikonje cyane, abenegihugu b’inshuti zacu banezezwa ko kubatumira bakabona umuco w’ubusabane tugira; bikaba n’uburyo bwo gukora ubuvugizi u Rwanda rukarushaho kumenyekana.’’

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Karere ka Jylland na Fyn wateye imbere ahanini bishingiye ku nama za Perezida Kagame, udahwema kuba hafi Abanyarwanda bari mu mahanga.

Mu mpanuro abaha ababwira kuba urugero n’abambasaderi beza, ku buryo ubabonye ahita yifuza kumenya ibirambuye ku gihugu cyabo.

Mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukurana umuco Nyarwanda, uyu muryango washyize imbaraga mu gutoza uburere abana ku buryo bakura bakunda u Rwanda.

Hansen avuga ko iyo mikorere ituma nubwo abana biga mu mahanga, iyo basoje amasomo bamwe bifuza gukorera u Rwanda.

Ati “Twishimira kubabona iyo batashye barangije kwiga bakorera igihugu mu buryo butandukanye, akaba ariyo mpamvu tubashishikariza kumenya aho bakomoka tubabwira amateka atagoretse kuko hanze aha hari benshi bashaka kubayobya. Ntituzabyemera!’’

Uyu mubyeyi yavuze ko nubwo asezeye ku nshingano z’ubuyobozi kubera izindi gahunda zitandukanye agiye gushyiraho umutima, yijeje ko azakomeza gufatanya n’abandi mu guharanira iterambere rirambye.

Umuyobozi wa Komite Nyobozi ya Diaspora yo mu Karere ka Jylland na Fyn, Nkubana Paul, yishimiye aho bavuye n’intambwe bamaze gutera.

Uyu muyobozi wa komite izageza ku matora yo mu Ukwakira 2021 yavuze ko Hansen yasimbuye bakoranye neza ndetse banamushimiye bamuha umwanya wa Perezida w’Icyubahiro uhoraho.

Nkubana ni na we uzakomeza inshingano zo kuyobora Komite y’agateganyo ya Diaspora ku rwego rw’igihugu muri Danemark.

Mwubahamana Claudette ushinzwe Umuco yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu rwego rwo kwigisha abana umuco n’indangagaciro Nyarwanda habonetse ishuri ryo gukoreramo; igikorwa agaragaza ko ari icyo kwishimira.

Umuganwa Marie Christine ushinzwe abari n’abategarugori yagaragaje ko mu mishanga ya vuba hateganyijwe gahunda z’ibiganiro ku mugoroba w’ababyeyi zitangira vuba hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abitabiriye iyi nama kandi bibukijwe ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu ishyirwaho ry’Ishami ry’Iterambere no gushora imari mu Rwanda.

Abanyarwanda batuye mu Karere ka Jylland na Fyn muri Denmark baganiriye n’ababahagarariye muri Diaspora
Mwubahamana Claudette ushinzwe Umuco aganira na Karirima Aimable wa IGIHE
Jackiline Hansen yasezeye ku buyobozi bwa Diaspora mu Karere ka Jylland na Fyn nyuma y'imyaka umunani
Nkubana Paul usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Umuryango Nyarwanda mu Karere ka Jylland na Fyn, ni we wayoboye iyi nama
Jackiline Hansen yashimye abo bakoranye mu myaka umunani yamaze ayoboye Diaspora Nyarwanda muri Jylland na Fyn
Abanyarwanda batuye muri ako karere bishimira ko bahurira mu biganiro bitandukanye
Bafata n'umwanya uhagije wo kubyina bibukiranya umuco w'u Rwanda
Abanyarwanda bishimira guhurira mu bikorwa bitandukanye baganiriramo iterambere rihuriweho
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka n'abandi bayobozi muri ambasade bitabira ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri Denmark
Mu bikorwa bihuza Abanyarwanda harimo n'ibyerekana umuco Nyarwanda nk'imbyino gakondo
Nyuma y'ibikorwa bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba muri Denmark, bahuza urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .