Danemark: Abanyarwanda bizihije isozwa rya 2019, basabwa kongera imbaraga mu cyerekezo 2050

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo zo muri Danemark bifurizanyije gusoza umwaka wa 2019 mu mahoro, baniyemeza kongera imbaraga mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu mu cyerekezo cya 2050 cyihaye.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Copenhagen ku mugoroba wo ku wa 7 Ukuboza 2019, mu gikorwa cyiswe Julefrokost gifatwa nk’igihuza inshuti n’abavandimwe zigasabana mu kwizihiza Noheli ndetse abana bagahabwa impano zitandukanye.

Byasuzumiwemo ibikorwa byakozwe n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Denmark no mu nkengero zayo mu mwaka ndetse n’imishinga migari iteganyijwe mu wundi mwaka.

Dr Innocent Ngoga Jim uri mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango Nyarwanda muri Denmark yavuze muri make ibyakozwe mu mezi 12.

Ati “Twagize ibiganiro bigenewe urubyiruko byibanda ku mateka y’u Rwanda nk’igihugu cy’ababyeyi kavukire, aho kivuye n’aho kigeze ngo nabo bazabe Abanyarwanda bubakije ku muco n’ubupfura bazarengera bakanabungabunga amateka y’aho bakomoka n’aho batuye batahibagiwe.’’

Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyarwanda bahuriye mu itsinda ryitwa “Turikumwe”, Nshuti Enock, yavuze ko ababa muri Danemark bahuye ngo bafatanye mu kwiyubaka no gushyigikira ibikorwa biganisha u Rwanda ku iterambere.

Yatanze urugero rw’umushinga wa Ntarama aho bafatanya n’urubyiruko rwo mu Rwanda gusana inzu ndetse bakaba banateganya kuzageza amazi meza ku baturage.

Teajeni Misago uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Copenhagen- Danemark, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye icyo gikorwa agereranya n’umuco wo guhuza.

Yagize ati “Ndabamenyesha ko iyo urebye aho tugeze usanga hari intambwe nziza imaze guterwa mu gukomeza kwiyubaka nk’umuryango Nyarwanda muri Denmark.’’

Yashimiye komite bafatanyije kuyobora ubwitange yagaragaje, abayigize abasaba gukomeza ubwo bufatanye ngo bazese imihigo ibategereje mu 2020.

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Danemark, Umulisa Elise, yashimiye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu intambwe nziza bamaze gutera ashimangira uruhare rw’urubyiruko rwitabira rukanagira uruhare mu bikorwa byose bitandukanye.

Yavuze ko aho u Rwanda rugeze mu myaka 25 rubikesha ko habayeho gukorera hamwe nk’umuco abaturage batozwa n’ubuyobozi bwiza, bushyira imbere inyungu z’umuturage n’abari hanze y’igihugu bikatubera indorerwamo ntibatwibagirwe.

Yakomeje ati “Icyerekezo 2020 ubu kigana ku musozo, u Rwanda ruteye imbere mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, yaba mu miyoborere, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburezi, ubukungu n’ibindi. Hari byinshi tutarageraho ariko hari n’ibyo twagezeho.’’

Yabasabye ko “Icyerekezo 2050 tuzakigiremo uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, buri Munyarwanda abashe kwigira no kwigenera ejo heza.’’

Muri iki gikorwa Komite Nyobozi yatanze ishimwe ku Munyarwanda wagaragaje ubwitange mu bikorwa byakozwe no ku nshuti zababaye hafi, zasuye u Rwanda, kandi zigafatanya na bo kurumenyekanisha.

Uwahembwe ni Gael Ntaho na Clausen Steen n’umugore we bavuka muri Danemark.

Abitabiriye ubu busabane basoje bataramirwa n’abahanzi batandukanye binyuze mu majwi meza y’abahanzi b’urubyiruko bafatanyije n’umuhanzi waturutse mu Bubiligi DJ Flora Hilde Nyirimbabazi umaze kugira ubunararibonye mu mwuga wo kuvangavanga umuziki [DJ] mu Burayi.

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Danemark, Umulisa Elise, yashimiye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu
Abana bahawe rugari muri iki gikorwa
Umulisa Elise ashyikiriza Gael Ntaho ishimwe ry'uwagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa mu rubyiuko mu 2019
Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abanyarwanda bahuriye mu itsinda ryitwa “Turikumwe”, Nshuti Enock, yavuze ko uruhare rwabo ari ukubaka igihugu
Umuyobozi w'Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Copenhagen- Denmark, Teajeni Misago, yashimiye abitabiriye igikorwa cy'ubusabane
Teajeni Misago uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Copenhagen- Danemark
Umuhanzi waturutse mu Bubiligi DJ Flora Hilde Nyirimbabazi ari mu bamaze kugira ubunararibonye mu mwuga we nka DJ mu Burayi
Abanyarwanda bifurizanyije gusoza umwaka wa 2019 mu mahoro no guhiga uko bazitwara mu mwaka utaha
Abanyarwanda baba muri Danemark bifatanyije n'inshuti zabo mu kwizihiza isozwa ry'umwaka wa 2019
Abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye ibi birori
Uyu mugoroba w'ubusabane witabiriwe n'abantu batandukanye
Ni ibirori ubusanzwe bihuzwa no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli
Muri ibi birori abana bahawe impano zitandukanye
Hateguwe amafunguro arimo aya Kinyafurika n'aya Kizungu
Abitabiriye ibi birori ntibishwe n'inzara kuko icyo kurya cyari gihari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .