00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Col. Bazatoha yasabye amahanga kurwanya urwango n’ubwicanyi biri gukorerwa Abatutsi muri Congo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 April 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Col. Raoul Bazatoha ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington D.C muri Amerika, yahamagariye amahanga kugira uruhare mu kurwanya urwangano n’ubwicanyi biri gukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze kuwa 14 Mata 2024 ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Nyubako ya Century Center mu Mujyi wa South Bend ho muri Leta ya Indiana muri Amerika, cyitabirwa n’abasaga 300 biganjemo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Col. Raoul Bazatoha yahamagariye amahanga kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ryo mu bwoko bwose riri gukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda baba muri RDC, anasaba kugira uruhare mu kurwanya abahembera ingengabiytekerezo ya Jenoside bakanapfobya iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ‘‘Mu gihe turi muri iki gikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka, tugomba kuba maso mu kurwanya urwango no gucikamo ibice kuri kugaragara mu karere by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubuyobozi n’abo mu nzego za leta bahamagarira ku mugaragaro gukorera ihohoterwa Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.’’

Col. Bazatoha kandi yakomoje ku mbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka rukaba rumaze gutera intambwe ishimishije kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa n’ingabo zari iza RPA, nubwo ingaruka z’ibikomere yateye abayirokotse zikigaragara.

Yavuze ko hari abahembera urwango bagerageza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayavuga uko atari, asaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu kubakumira no gushakira ubutabera abayirokotse.

Meya w’Umujyi wa South Bend na we uri mu bitabiriye iki gikorwa, James Mueller, yatanze ubutumwa buhumuriza u Rwanda ndetse avuga ko yifatanyije na rwo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anavuga ko yifatanyije na rwo mu rugendo rwo kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Yanashimiye kandi uruhare rw’Abanyarwanda baba muri Amerika cyane cyane mu Majyaruguru yo Hagati iherereyemo agace abereye umuyobozi, cyane cyane ku kuba bagira uruhare mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akavugwa uko hari hakumirwa abayagoreka.

Muri iki gikorwa kandi hanagezweho umwanya w’ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanagarukwa ku kuntu itagize ingaruka gusa ku biragano byariho ubwo yabaga kuko yanagize ingaruka no ku bavutse nyuma yayo.

Umwarimu muri Kaminuza ya Yale yo muri Amerika akaba n’umuyobozi wa porogaramu yigisha amateka ya Jenoside n’iyigisha byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, David Simon, yakomoje ku kuntu amahanga yatereranye Abatutsi bakicwa, akomoza cyane ku kuba ibihugu byo mu Muryango w’Abibumbye ntacyo byakoze mu kubarokora kandi byarashobokaga.

David Simon yifashishije urugero rw’inkuru zanditswe n’Umunyamakuru w’Umunyamerika Philip Gourevitch mu Kinyamakuru New York Times, agaragaza uko Lt. Gen. (Rtd) Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yohererejwe ubutumwa na Kofi Annan wahoze ashinzwe ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro amubwira ko Amerika idafite ubushake bwo kohereza ingabo n’ibikoresho byo guhagarika Jenoside.

Ati ‘‘MINUAR yari ifite ibimenyetso ku itegurwa rya jenoside. Atari iby’intwaro zari zateguwe zari gukoreshwa gusa, ahubwo n’urutonde ndetse n’ibyerekezo bari kunyuramo bakora ubwicanyi ndengakamere twabonye.’’

Ernestine Mukakabera ni uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya, avuga ukuntu abari abaturanyi b’iwabo bishe benshi bo mu muryango we babatemaguje imihoro ariko we akarokoka, gusa ibikomere yatewe no kwicirwa abe bikamutera ihungabana ryamugejeje ku kubagwa inshuro eshatu agerageza kwivuza indwara zo mu mutwe, ibyamusigiye ingaruka z’igihe kirekire.
Yashimiye Perezida Paul Kagame wayoboye abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Umuryango ubarizwamo Abanyarwanda baba mu Majyaruguru ya Amerika yo Hagati, Leonard Kwitonda, na we yakomoje ku kuba umugore we yariciwe benshi u muryango we, ibizatuma abana babyaranye batazabona benshi mu bo mu muryango wabo. yanashimiye uwo mugore ku kuba ataraheranwe n’ayo mateka.

Ati ‘‘Umugore wanjye Gisele uri hano yari afite imyaka ibiri y’amavuko, mukuru we afite itatu ubwo se na nyina bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munsi dufite abana babiri beza bagiye no kuba batatu, batazigera babona sekuru na nyirakuru, benshi muri ba nyirarume na ba nyirasenge.’’

Muri iki igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Mujyi wa South Bend ho muri Leta ya Indiana, hanashimiwe uruhare rw’abatuye mu gace gahuza Indiana na Leta Michigan zose zo muri Amerika, bagize uruhare mu itegurwa ryacyo.

Col. Bazatoha yasabye amahanga kurwanya urwango n’ubwicanyi biri gukorerwa Abatutsi muri Congo
Abana bafashe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko ejo hazaza hari mu maboko meza
Abarokotse Jenoside batanze ubuhamya bw'inzira igoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .