Ni igikorwa ubusanzwe cyategurwaga n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Charleroi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Ubuyobozi bw’uwo mujyi. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye Charleroi ubwabo.
Cyitabiriwe n’uyobora Ibuka Mémoire & Justice – Belgique, Eugène Twagiramutabazi, Pamela Kamuzima, uyobora DRB-Rugali-Section Charleroi, Lina Mukandori, wari uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye muri Charleroi.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Marina Shumbusho w’imyaka 24 y’amavuko watanze ubuhamya bw’umwana wavutse ku babyeyi barokotse, ndetse n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye y’inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bubiligi.
Mu ijmbo rye, Lina Mukandori wari uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye muri Charleroi, yavuze ko hashize imyaka 31, u Rwanda ruhuye n’akaga gakomeye aho Abanyarwanda bamwe batojwe kugira ivanguramoko mu buryo bukabije, bigatuma bica abaturanyi, inshuti, n’abo bafitanye isano yo mu miryango bya hafi.
Ati “Ibyo byose u Rwanda rumaze imyaka 31 rwahisemo guhindura iyo myumvire, hagashyirwa imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kwiyubaka, kubaho kandi neza mu bwubahane.”
Mukandori yakomeje avuga ko mu bapfobya hari abitwaza ko jenoside yakozwe nyuma y’ihanuka ry’indege y’uwari Umukuru w’Igihugu Habyarimana Juvenal mu 1994, ati “Ibi si byo kuko habayeho itegurwa rya jenoside mu Rwanda mu bihe bitandukanye nk’uko bigaragazwa n’umwanditsi Gregory H. Stanton aho yerekana uburyo bukoreshwa mu gutegura irimburabwoko.”
Eugène Twagiramutabazi uyobora Ibuka Mémoire & Justice – Belgique, yashimiye urubyiruko rufata mu ntoki iki gikorwa rukakigira icyarwo, bikagaragarira mu buryo rugira uruhare mu kugitegura.
Ati “Uko byagenda kose turibuka, kuko nta we uhunga ikimurimo, kwibuka si ibyanjye cyangwa ibyawe gusa, ni ibyacu twese.”
Nk’uko bisanzwe muri Charleroi hibukwa kandi abasirikare 10 biciwe mu Rwanda tariki 7 Mata 1994, barimo abakomoka muri aka karere ka Charleroi barimo Caporal Alain Debatty, le Premier Lieutenant Thierry Lotin, na Caporal Marc Uyttebroeck.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu busitani bw’ahitwa “Parc Reine Astrid” mu mujyi rwagati wa Charleroi.
Ni ubusitani burangwa n’izindi nzibutso zahashyizwe zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku baturage batuye uyu mujyi.
Nyuma hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka bita “Marche aux flambeaux,” rwatangiye mu mvura itari nke, ariko ntibibuze abatabiriye gukora igikirwa cyabazanye.
Igice cya gatatu cyaranzwe n’ibiganiro n’ubuhamya, indirimbo zituje, hakurikiraho n’ijoro ry’igicaniro, ryatangiwemo ubuhamya, indirimbo zo kwibuka no kureba amafoto yabashije kuboneka yibutsa amasura ya bamwe mu bishwe bakavugwa mu mazina n’uburyo babayeho n’ibindi.
Amafoto yaranze igikorwa cyo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu busitani bwa “Parc Reine Astrid”




























Urugendo rwo Kwibuka bita “Marche aux flambeaux”

























Ibiganiro, ubuhamya n’ijoro ry’igicaniro




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!