00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charleroi: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 May 2024 saa 06:22
Yasuwe :

Mu Mujyi Charleroi mu Bubiligi Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino mu Bubiligi , bahateraniyye tariki ya 25 Gicurasi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Charleroi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Cyitabiriwe na Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, Alicia Monard wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’Umujyi wa Charleroi hamwe na Laurence Leclercq Echevine ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Hari kandi Sagaga Ernest uyobora Ibuka Mémoire & Justice – Belgique na Kanyemera Brigitte watanze ubuhamya bw’uko yarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana mu ijambo rye, yashimiye abitabiriye icyo gikorwa.

Yagize ati “Ndashimira mwe mwese mwigomye imirimo n’ibindi mwashoboraga kuba muri gukora mu miryango yanyu, ariko mukaza kwifatanya n’itsinda ryateguye iki gikorwa gikomeye cyo kwibuka abishwe bazira ubusa muri jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa turimo nyuma y’imyaka ya 30 ihagaritswe.”

Yakomeje agira ati “Ibi tuzakomeza kubikora duhashya abashaka bose aho bava bakagera, gupfobya no guhakana aya mateka yabaye izuba riva. Ni n’uburyo bwiza bwo gukomeza kwigisha abana ukuri kugirango batazagwa mu mutego nk’uyu no guha urugero rwiza abakiri bato ngo bazabikomeze, amahano yabaye mu Rwanda ntazongere ukundi.”

Yibukije kandi ko uwo mujyi igikorwa cyo kwibuka cyabereyemo, ari wo ukomokamo bamwe mu basirikare icumi b’u Bubiligi bari bashinzwe kurinda Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, bakaza kwicanwa na we tariki 7 Mata 1994.

Abo ni Caporal Alain Debatty, le Premier Lieutenant Thierry Lotin, na Caporal Marc Uyttebroeck.

Bucyana kandi yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gutwaza, ntibaheranwe n’agahinda.

Ati “Mumfashe dufatanye gushima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwiyubaka ntibaheranywe n’agahinda kandi barakorewe ubugome bukomeye, dukomeze tubabe hafi muri ibi bihe cyane twibuka kuko bongera bakabibona nk’aho byabaye ejo. Mboneyeho gushima cyane Kanyemera Brigitte wagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya uyu munsi.”

Sagaga Ernest uyobora Ibuka Mémoire & Justice – Belgique yavuze ko “Igikorwa cyo kwibuka gishingiye ahanini ku kuzirikana Abatutsi bavukijwe ubuzima bw’abo muri Jenoside yabakorewe bazira icyo bari cyo.”

Yashimiye umujyi wa Charleroi kubera inkunga utera icyo gikorwa buri mwaka, ikaba irimo n’urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri jenoside bakorewe muri 1994 mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ubudaheranwa muri iyi myaka 30 ishize.

Ati “Ndasaba ko baterwa inkunga cyane mu gufatanya nabo kugira ngo ukuri basangiza Isi ku byababayeho bye kutibagirana cyangwa ngo bigorekwe n’abayihaka mu buryo ubwo aribwo bwose”.

Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu busitani buhereye mu mujyi rwagati wa Charleroi, ahitwa Parc Reine Astrid.

Muri ubu busitani burangwa n’izindi nzibutso zahashyizwe zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku baturage batuye uyu mujyi.

Nyuma y’uyu muhango habayeho urugendo rwo kwibuka (Marche aux flambeaux) rwatangiriye Parc Reine Astrid rugaca hagati mu Mujyi kugera nzu y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi hakomereje igice cya cy’ibiganiro n’ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyarangijwe n’ijoro ry’igicaniro, ryatangiwemo ubuhamya, indirimbo zo kwibuka no kureba amafoto yibutsa amasura no kubavuga mu mazina bamwe mu bishwe babashije kuyaboera.

Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana mu ijambo rye, yashimiye abitabiriye icyo gikorwa.
Mu batanze ubutumwa, hari kandi na Aline Nsanzimana wari uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye mu mujyi wa Charleroi n'inkengero zawo
Ernest Sagaga ashyira indabo ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana ashyira indabo ku kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanywe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi
Hafashwe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Echevine Alicia MONARD
Kanyemera Brigitte wagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya uyu munsi

Amafoto : Jessica Rutayisire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .