Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mata nabwo Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya misa mu Kiliziya cya St Andrzeja BoBoli iherereye mu Mujyi wa Varsovie.
Mu ijambo yahavugiye, yashimiye cyane urubyiruko rw’u Rwanda rwinshi rwari rwitabiriye iki gitambo cya Misa cyateguwe mu rwego rwo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nishimye cyane kubona nk’urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abanyarwanda mwarakomeje indangagaciro z’Abanyarwanda n’iza Kiliziya. Kuba mwitabira ibikorwa Ambasade ibatumiramo, mukaza no gusenga Imana, ni byiza cyane, kandi mukaniga neza.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, witabiriye iki gitambo cya Misa n’itsinda ry’abandi bakozi muri Ambasade y’u Rwanda, yashimiye Cardinal Kambanda ku bwo kwifatanya n’Abanyarwanda bo muri icyo gihugu mu gikorwa cyo kwibuka.
Ati “Turashimira Antoine Cardinal Kambanda, ko mu mirimo ye yamuzanye muri iki guhugu, yatuboneye iyi minsi ibiri. Twari kumwe Ejo mu kwibuka abishwe jenoside yakorewe Abatutsi, none n’uyu munsi twabanye na we muri iki gitambo cya Misa ngarukakwezi y’Ikinyarwanda hano Varsovie."
Amb. Shyaka yunzemo ko urubyiruko rw’abakirisitu iyo ruhuye nk’uku inyungu aba atari ugusenga gusa, ahubwo haba harimo no guhura ngo bashyigikirane nk’Abanyarwanda.
Ambasaderi Shyaka Anastase na Antoine Cardinal Kambanda bashimiye Padiri Ukurikiyimfura Walter wa Diyosezi ya Byumba uri mu banyeshuri biga muri Kaminuza muri Pologne, uko ahuza uru rubyiruko rw’abanyarwanda muri ibi biorwa bibera muri iyi Paruwasi.
Umwe mu bahagarariye urubyiruko Gatolika rw’Abanyarwanda i Varsovie, Alain Musana Ndagijimana, yashimye umwanya bahawe muri iki gitambo cya Misa.
Ati “Ni amahirwe kuba uyu munsi turi kumwe na Antoine Cardinal Kambanda watwigishije muri iyi Misa yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Amafoto yaranze igitambo cya Misa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!